Abakozi Ba Leta Muri Nyaruguru Barwaza Abana Bwaki

Red, White and Black Modern Travel Collection YouTube Channel Art

Mu Karere ka Nyaruguru hari ikibazo cy’uko hari abana barwaye bwaki kubera imirire nkene kandi ababyeyi babo ari abakozi ba Leta. Abakozi b’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, baherutse kubivugaho nyuma y’igenzura ry’aho umushinga wa Banki y’isi wo kurwanya imirire mibi ugeze ushyirwa mu bikorwa muri kariya Karere.

Basanze kandi hari abana baba mu miryango iri mu kiciro cya gatatu cy’ubudehe nabo barwaye bwaki.

Impamvu ni uko ababyeyi b’abo bana baba barashyizwe muri iki kiciro cy’abantu bifite kandi ‘mu by’ukuri’ nta bushobozi.

Bituma badahabwa ubufasha bukenewe ngo bite kubo bibarutse, babahe amafunguro akwiye kandi atangiwe igihe.

- Advertisement -

Ahagaragaye iki kibazo cyane ni mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru.

Gushyirwa mu kiciro kivuga ko ufite imibereho myiza kandi ntayo ufite, bituma hari amahirwe runaka atakaza yari butume afashwa kwiyitaho no kwita kubo yabyaye.

Kugwingira ni ikibazo kuko iyo umuntu agwingiye biba birangiye.

Ntabwo ushobora kumugarura ngo ibyamubayeho bishire.

Niyo mpamvu abaganga basaba ababyeyi kubirinda abana babo batararenza imyaka itatu y’ubukure.

Iyo umubyeyi yashyizwe mu kiciro cya gatatu cy’ubudehe, biba bivuze ko adashobora guhabwa Shisha kibondo bityo umwana we nawe akabuzwa ayo mahirwe atyo!

Mu bana bafite iki kibazo harimo n’abakomoka ku babyeyi basanganywe akazi ka Leta nk’abarimu.

Ikibazo cy’abarimu cyo kirihariye…

Ikibazo cy’abana b’abarimu bagwingira giterwa n’uko aba barimu[abakozi ba Leta], bajya mu kazi bagasigira abana babo abakozi bo mu rugo bakabafata nabi.

Bivugwa ko kuba ababyeyi basigira abana abakozi bo mu rugo mu by’ukuri baba babashyize mu kaga.

Ndushabandi yatubwiye ko hari ubwo abakozi bo mu rugo binywera amata agenewe abana, bigatuma batabona iyo ndyo yari ibagenewe kugira ngo bakure neza.

Ati: “ Kugwingira kw’abana bafite ababyeyi bakorera Leta urugero nk’abarimu biterwa ahanini n’uko babasigira abakozi bo mu rugo. Hari abakozi bo mu rugo bafite ingeso yo kurya cyangwa kunywa ibigenewe abana barera bityo abo bana bakahahombera.”

Bisa n’aho mu Karere ka Nyaruguru hakenewe ubukangurambaga ku babyeyi bafite akazi ka Leta kugira ngo bajye basiga abana babo mu marerero.

Irerero ni ahantu ababyeyi basiga abana babo, bakajya ku kazi, kandi bakagakora bizeye ko abana basigaye ahantu bari bwitabweho neza.

Gusiga umwana mu irerero byamufasha kubona ibyo akeneye birimo ibiribwa, kuruhuka no gukina kurusha uko yari bubihabwe n’umukozi wo mu rugo akenshi nawe ubu ungana gutyo atarigeze arerwa neza.

Byanafasha ababyeyi kudakoresha umukozi ushinzwe kurera abana kuko ataba akenewe.

 Abakora mu burenganzira bw’abana hari icyo batangaza…

Evariste Murwanashyaka akaba umuyobozi mu mpuzamiryango y’Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, CLADHO, avuga ko kuba hari ababyeyi bashyizwe mu kiciro cy’ubudehe kirenze ubushobozi bwabo ari ikibazo.

Ati: “ Ibyiciro by’ubudehe byo hari ahantu hagiye hagaragara amakosa, ariko niba bigaragaye ko umuntu nta bushobozi afite bagombye kumuhindurira ikiciro kuko biremewe.”

Avuga ko bagiye kuzakurikirana icyo kibazo bakareba uko kimeze.

Evariste Murwanashyaka

Ikindi kibazo gikunze kubera ababyeyi ingutu mu kurera abana babo bagakura batagwingiye ni ukuboneza urubyaro.

Nk’ubu imibare yo mu mwaka wa 2020 yerekanye ko mu Rwanda umugore umwe nibura abyara abana 4.2.

Ni imibare yenda gusa n’iyo mu mwaka wa  2015.

Icyakora yaramanutse ivuye ku bana 6.1 ku mugore umwe mu mwaka wa 2005.

Minisitiri w’ubuzima Dr Ngamije yigeze kuvuga ati: “Ikindi, imibare yatugaragarije ko tugifite ikibazo cyo kugwingira kw’abana bafite munsi y’imyaka itanu, aho 33% twasanze bafite icyo kibazo ndetse 8% bo bakaba bafite n’ikibazo cy’ibilo bikeya, bitajyanye n’imyaka cyangwa igihagararo baba bafite.”

Imibare yatangajwe mu 2020 yerekanye ko ibipimo by’abana bagwingiye byageze kuri 33% bivuye kuri 38% mu myaka itanu ishize.

Mu buryo bwihariye, imibare igaragaza ko igipimo mu cyaro kiri kuri 36 % mu gihe mu mijyi cyari kuri 20 %.

Ibyo bipimo kandi bigenda bizamuka uko imyaka yigira hejuru, kuko biri kuri 40% mu bana bafite amezi hagati ya 24-35.

Hejuru yo kubyara abana benshi hiyongeraho ko n’abagore bisuzumisha kuri gahunda yagenwe igihe batwite ari mbarwa.

Minisitiri Ngamije yarakomeje ati: “Ikindi kibazo cyagaragaye muri ubwo bushakashatsi bwakozwe, ababyeyi ntabwo babasha kwisuzumisha iyo batwite ku gipimo dushaka. Turacyafite 44% basuzumwa nibura kane igihe batwite, twakagombye kuba dufite umubare uri hejuru kugeza kuri za 80% nk’uko tubyifuza.”

Muri make ikibazo cyo kugwingira kiracyahari mu bana b’u Rwanda kandi giterwa ahanini n’abababyaye ndetse n’abantu bakuru muri rusange kuko ari bo bafite inshingano zo kwita ku bana.

Kugeza ubu imibare yo mu mwaka wa 2020 yerekana ko Akarere ka mbere gafite abana bagwingiye kurusha  utundi ari Ngororero gafite ijanisha rya 50.5% mu gihe Kicukiro ari yo ifite ijanisha rito kuko ifite 10.7%.

Akarere ka Nyaruguru gafite 39.1%.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version