49% By’Impunzi Ziba Mu Rwanda Ni Abana

Mu mpunzi 133,062 u Rwanda rucumbiye, abagera kuri 49% ni abana.  Inyinshi mu mpunzi ziba mu Rwanda ni izavuye muri Repubulkka ya Demukarasi ya Congo (61.3%) hagakurikiraho izavuye mu Burundi zingana na 38.1%.

Muri izo mpunzi izigera kuri 9% ziba mu mijyi.

Kuri uyu wa Kabiri taliki 20, Kamena, 2023 u Rwanda rwifatanyije n’amahanga mu kuzirikana impunzi ziri hirya no hino ku isi.

Guhunga biterwa ahanini n’intambara zikurirwa n’amakimbirane ya Politiki.

- Kwmamaza -

Mu rwego rwo kwita ku mpunzi, Guverinoma y’u Rwanda, ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, yashinze inkambi zo kwakiriramo no gufashirizamo impunzi.

Inyinshi ziba mu Ntara y’Amajyepfo mu Karereka Nyamagabe ariko hari n’iziba mu Ntara y’Uburasirazuba mu Karere ka Kirehe.

 Mu rwego rwo gukurikiza amasezerano mpuzamahanga, u Rwanda rwashyizeho gahunda zo kwinjiza impunzi mu buzima busanzwe.

Zemerewe kwiga, kubona ibyangombwa, kugenda no gutura aho zishaka mu Rwanda kandi abana bazo barandikishwa mu bitabo bya Leta n’ibya UNHCR.

Ibikorwa byose bikubiye muri gahunda y’imyaka itanu yiswe Plan for Refugee Inclusion yatangijwe mu mwaka wa 2019 ikazarangira mu mwaka wa 2024.

Iyi gahunda yatangijwe ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda na Banki y’isi, ikaba ifite ingengo y’imari ya miliyoni $80.

Hafi y’inkambi y’impunzi, Guverinoma yateganyije ubuso bungana na hegitari 136.8 zo guhingaho no kuzamura imirire myiza y’abana n’abagore batwite.

Abasore n’inkumi 290 b’impunzi handi baharaniye banatsindira ibihembo muri Youth Connekt.

Babikuyemo amafaranga yabafashije mu mishinga y’iterambere.

Impunzi zingana na92% zifite telefoni zigendanwa kandi izingana na 87% zibitsa muri banki zitandukanye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version