Nyarugenge: Bafashwe Bari Gushaka Umukiliya W’Ibyo Bibye

Mu Kagari ka Kiyovu, Umurenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge haherutse gufatirwa abantu babiri bakekwaho kwiba televizeri ebyiri. Bafashwe bikirangiza kuziba bari kuzishakira umukiliya.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko uwibwe yahise abimenyesha polisi, ihita itangira gukurikirana ibagenda runono kugeza ibafashe bari kujya mu biciro n’abakiliya.

SP Twajamahoro ati:  “Twahawe amakuru n’ubuyobozi bw’ikigo cyibwe[…] ko hari ibikoresho babuze birimo televiziyo nshyashya ebyiri. Abapolisi bahise batangira ibikorwa byo gushakisha abakekwa kubigiramo uruhare, hafatwa abasore babiri barimo umwe wari umukozi w’icyo bagiye kuzigurisha.”

Polisi ivuga ko abo basore bakimara kubafata, biyemereye ko bari bagiye kuzigurisha nyuma yo kuziba.

- Advertisement -

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yibutsa abajura ko bazafatwa byanze bikunze.

Asaba abakiri bato gushaka imirimo bagakora aho gukorakora.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Nyarugenge kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha bakurikiranyweho mu gihe televiziyo zari zibwe zasubijwe  nyirazo.

Ingingo ya 166 y’Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko; ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo: uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira; kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije cyangwa kwiba byakozwe n’abantu barenga umwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version