5% Bya Postes de Santé Ntizikora, Icyizere Zifitiwe Ni GIKE

Dr. Corneille Ntihabose wo muri Minisiteri y’ubuzima avuga ko muri iki gihe hari 5% by’amavuriro y’ibanze, postes de santé, zidakora [neza] kubera impamvu zitandukanye.

Ndetse ngo muri rusange icyizere abaturage bazifitiye si kinini nk’icyo bafitiye abajyanama b’ubuzima.

Ku rundi ruhande, uyu muganga ashima ko kuva zatangira gukora mu mwaka wa 2009 ziha serivisi abantu miliyoni eshanu, ibintu byerekana ko abazigana ari benshi.

Mu Rwanda ubu hari postes de santé 1282 zikaba zaratangiye gukora mu mwaka wa 2009.

Intego Guverinoma y’u Rwanda yari ifite ijya gushyiraho aya mavuriro y’ibanze yari iyo kunga abaturage amaguru ntibakore ingendo ndende bajya kuri centre de santés kuko zabaga ziri kure.

Dr. Ntihabose avuga ko mu guha serivisi abaturage hari izindi serivisi zashyizwe muri ibi bigo kugira ngo abarwayi bivuze izindi ndwara kandi bikajyanirana no kureba ibikenewe ku baturage bazituriye.

Avuga ko iminsi yakurikiyeho yabaye iy’uko rwiyemezamirimo yemererwa kuvugana na Minisiteri y’ubuzima akazana abaganga kugira ngo bavure we abe umushoramari.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’Ihuriro rya Sosiyete sivile nyarwanda bwagaragaje ko muri Nyaruguru n’ahandi mu gihugu hari za postes de santé zikora amasaha make, izikora kabiri mu cyumweru hakaba nizafunze burundu.

Ikindi kibazo cyagaragaye ni uko hari abaganga binubira ko zimwe muri zo ziri kure ya kaburimbo cyangwa ibindi bikorwaremezo, bigatuma hari abatazongera kuhagaruka.

Asubiza ibyo bibazo, Dr. Ntihabose Corneille avuga ko koko ibyo bibazo bihari ariko ko ubukana bwabyo bwagabanutse  ugereranyije n’uko byari bimeze mu myaka yatambutse.

Dr. Corneille Ntihabose

Mu Rwanda ubu habarurwa ibi bigo bidakora neza biri hagati ya 700 na 800, hari n’izikora gake kuko zikorana na centre de sante, hakaba ibindi 88 bidakora na mba!

Impamvu y’ibi ngo ni uko umuvuduko wo kuzubaka utagendanye n’uwo kuzishakira abakozi n’abo kuzitaho.

Uko ni ko byagenze gahunda yazo igitangira.

Umwe mu bafite iki kigo yahamagaye mu kiganiro Dr. Ntihabose yahaga RBA amubaza icyo Minisiteri yari ahagarariye ivuga ku biciro basabwa gufatirwaho ibizamini no gutangirwaho imiti bitakijyanye n’igihe kuko imiti yahenze.

Yasubijwe ko hari gahunda yo kuvugurura ibyo biciro iri gutekerezwa ikazakorwa ku bufatanye n’izindi nzego harimo n’ikigo cy’ubwishingizi, RSSB.

Muri iki gihe ngo ikizamini cya muganga gifatiwe kuri poste de santé kishyurwa Frw 200.

Umwe mu bari bahagarariye  sosiyete sivile usanzwe ukorera ikigo, HDI, witwa Mireille Ishimwe avuga ko bazakomeza kuganira na Minisanté kugira ngo harebwe uko abaganga batanga ubuvuzi muri biriya bigo bazamurirwa ubumenyi kandi n’abandi bashoramari bakumvishwa inyungu iri  mu gushora muri ibyo bigo.

Ati: “ Iyo abantu bakomeje kuganira ku kintu kandi imikoranire ikiyongera ibintu birushaho gutungana”.

Postes de santé zashyizweho nk’amavuriro y’ibanze kugira ngo hakemurwe ikibazo cy’igihe abantu bakoreshaga bajya kuri centres de santé.

Icyo gihe ngo impuzandengo y’igihe umuturage yakoreshaga ajyayo yari  isaha imwe y’urugendo rw’amaguru.

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko kuri serivisi zatangirwaga kuri ibi bigo hiyongereyeho izindi zirimo no kubyaza.

Aho iyi serivisi yongereweho byabaye ngombwa ko bakora amasaha 24 ku minsi irindwi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version