50% By’Impunzi Za DRC Zihungira Mu Rwanda Ni Abana

Iyi mibare itangwa n’inzego zirebwa n’imibereho y’impunzi ari zo UNHCR na MINEMA ku rwego rw’u Rwanda.

Kugeza ubu ku munsi mu Rwanda hinjira impunzi zigera ku bantu 50 cyangwa bakarenga.

Barahunga umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Kugeza ubu kandi hari abagera ku 3000 bamaze kugera mu Rwanda, bakaba baratangiye kuhahungira mu mpera za 2022.

- Advertisement -

Iyo bahageze bakirwa n’ubuyobozi bwa Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi k’ubufatanye n’inzego zitandukanye.

Imibare nyayo itangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR, igaragaza ko abasaba ubuhungiro ari abantu 3,348 bageze mu Rwanda kuva mu Ugushyingo 2022 kugeza tariki 24 Mutarama 2023.

Muri bo abagera ku1774 bamaze koherezwa mu Nkambi ya Mahama iri mu Burasirazuba mu Karere ka Kirehe, naho abandi 319  baracyacumbikiwe mu nkambi y’agateganyo ya Kijote iri mu Murenge wa Bigogwe muri Nyabihu.

Abandi 1255 bacumbikiwe mu Nkambi y’agateganyo ya Nkamira mu Karere ka Rubavu.

Imibare yerekana muri ba bakongomani 50 binjira mu Rwanda ku munsi, abenshi baba baturutse mu Ntara ya  Kivu y’Amajyaruguru mu duce twa Rutchuru na Masisi.

Muri bo abana bagize hafi kimwe cya kabiri cyabo bose bahungira mu Rwanda ku munsi.

Kugeza ubu hari abaganga batanu bashyizweho na Leta y’u Rwanda ifatanyije n’;abafatanyabikorwa bayo kugira ngo bite kuri bariya bana by’umwihariko.

Ikibazo gihari kugeza ubu ni uko muri bariya bana harimo bamwe bagaragaza indwara zatewe n’imirire  mibi cyangwa ibimenyetso bica amarenga ko bari hafi kurwara ziriya ndwara.

Muri izo ndwara harimo n’iseru.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version