Raporo ikorwa n’ibigo mpuzamahanga bigenzura uko ruswa irwanywa ku isi yitwa CPI ivuga ko u Rwanda rwasubiye inyuma mu kurwanya ruswa ho imyanya ibiri. Ubu ruri ku mwanya wa kane muri Afurika, rukaba urwa mbere mu Karere ruherereyemo kandi rukaba rufite 51% ku rwego rw’isi.
Mbere rwari rufite 56%, bikagaragara ko ruri rusubira inyuma.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda, Appolinaire Mupiganyi avuga ko u Rwanda barushyize mu gice cy’isi gifite ibara ry’umutuku kubera ko hakiri ruswa nk’uko abakoze iriya raporo babigaragaje.
Iri ni raporo ikorwa n’ibigo mpuzamahanga bitanga amanota bikurikije uko bibona ruswa irwanywa mu bihugu 180.
Ni raporo yitwa Corruption Perception Index, CPI.
Kimwe mu bigo mpuzamahanga kitatanze amanota mu byari bisanzwe biyatanga ni World Economic Forum, bamwe, barimo n’Umuvunyi wungirije Abbas Mukama, bakavuga ko bishobora kuba intandaro yo kubura amanota k’u Rwanda.
Mukama yavuze ko ubusanzwe World Economic Forum iha u Rwanda amanota meza.
Umuyobozi mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée.
Avuga ko u Rwanda rukora uko rushoboye ngo rurwanye ruswa uretse ko hari abitwara nabi bigahesha u Rwanda amanota make.
Yavuze ko abitwa abanyerondo b’umwuga bagombye kugenzurirwa hafi kuko hari bamwe muri bo bahohotera abaturage basanzwe bashinzwe kurinda.
Ingabire Marie Immaculée avuga ko hari n’ahandi henshi hatesha u Rwanda amanota harimo no muri Siporo ndetse no mu myidagaduro.
Icyakora avuga ko u Rwanda rukora uko rushoboye ngo rukore neza kandi ngo rushobora gukora neza kurushaho.
Yanenze ko mu Rwanda umuntu ukekwaho ruswa ejo iyo agizwe umwere agaruka mu kazi kandi ngo bituma abantu bumva ko wa muntu nta kibazo yateje.
Ibi ngo ntibiba ahandi nko muri Botswana.
Ati: “Ntabwo umuntu akwiye gukekwaho ruswa hanyuma ngo ejo naba umwere asubire mu kazi. Ibyo bituma uwo muntu ashobora gukora ibindi bibi kurushaho. Ahandi nko muri Botswana nta muntu ukekwaho ruswa ngo hanyuma ngo ejo asubizwe mu kazi niyo byagaragara ko yarenganaga.”
Kuri Ingabire, ngo imvugo ‘zero tolerance’ ikwiye kuva mu magambo ikajya mu bikorwa.
Umuvunyi wungirije Mukama Abbas yavuze ko u Rwanda atari paradizo ariko ngo rukora uko rushoboye ngo ruhangane na ruswa.
Avuga ko iyo urebye aho rwavuye n’aho ruri, ubona ko kurwanya ruswa igacika bishoboka.
Avuga ko mbere bavugaga ko u Rwanda rufite abategetsi, ariko ngo muri iki gihe rufite abayobozi, akemeza ko iki ari kimwe mi bimenyetso byerekana ko impinduka mu miyoborere mibi iganisha kuri ruswa ishobora gucika.
U Rwanda ni urwa 54 ku bihugu 180 rukaba rufite amanita 51%.
Raporo ya CPI ivuga ko mu bihugu 180 byakorewemo buriya bushakashatsi, u Rwanda ruri ku mwanya wa 54.
Rwahawe amanota angana 51%.
Mu Karere ruhereremo ni urwa mbere rugakurikirwa na Tanzania, Somalia ikaba iya nyuma.
Muri Afurika u Rwanda ni urwa kane.
Ku mwanya wa mbere kuri uyu mugabane haza ibirwa bya Seychelles, hagakurikiraho Botswana na Cape Verde.