Yabeshye Ko Afite Permis Zo Ku Rwego Rwa A, B, C, D Na E Yakuye Muri DRC

Mu kigo gisuzuma imiterere y’ibinyabiziga giherereye i Remera mu Karere ka Gasabo hafatiwe uwitwa Minani Samuel ufite imyaka 39 wari ufite uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga rw’uruhimbano.

Yavugaga ko afite uruhushya agenderaho rumwemerera gutwara imodoka zo ku rwego A, B, C, D na E rwatangiwe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kandi ari uruhimbano ndetse yarahinduje  amazina yombi kuko adasa  n’ayo ku ndangamuntu ye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko yafashwe ubwo yari agiye gusuzumisha ubuziranenge bw’ikinyabiziga.

CP Kabera ati: “Yafashwe saa tatu z’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere ubwo yari aje gusuzumisha ubuziranenge bw’ikamyo yo mu bwoko bwa Volvo atwara. Nyuma byaje Bkugaragara ko uruhushya agenderaho rumwemerera gutwara imodoka zo ku rwego A, B, C, D na E rwatangiwe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ari uruhimbano kandi rudahuje amazina yombi n’ayo ku ndangamuntu ye.”

- Kwmamaza -
CP John Bosco Kabera

Ubwo yafatwaga, yiyemereye ko atigeze akora ikizamini ngo ahabwe uru ruhushya rwanditse ku izina rya Amani, ahubwo ko yaruguze muri Congo mu mwaka wa 2021 yishyuye $200.

Polisi y’u Rwanda yasabye abatwara imodoka kudahimba impushya z’uko bazi gutwara ibinyabiziga runaka kandi ntazo bafite.

Kuzihimba ni bibi kubera ko, nk’uko Umuvugizi wa Polisi abivuga,  biteza impanuka zo mu muhanda zihitana ubuzima bwa benshi zikangiza n’ibikorwaremezo.

CP Kabera yagiriye inama umuntu wese wifuza gutwara ikinyabiziga, kunyura mu nzira ziteganywa n’amategeko mu rwego rwo kwirinda ingaruka  ziterwa no gushaka kunyura mu nzira z’ubusamo.

Ati: “Inama tugira uwo ari we wese ushaka kuba umushoferi ni uko yafata igihe, akabanza akiga amategeko agenga umuhanda n’uburyo bwo kuwugendamo, akabona uruhushya rw’agateganyo, agakomeza akiga neza ikinyabiziga akamenya kugitwara, akiyandikisha agakorera uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga akarutsindira.”

Avuga ko indi nzira yose itari izo, iba inyuranyije n’amategeko.

Ingingo ya 276 yo mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko, umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenga miliyoni 5 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version