60.6% By’Abanyarwanda Bakoresha Internet

Ingabire Paula uyobora Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo yatangaje ko ikoreshwa rya murandasi mu Rwanda rimaze gukataza kuko 60.6% by’Abanyarwanda bayikoresha.

Mu mwaka wa 2011 bari 7% , bivuze ko ikoreshwa ryayo riri hejuru cyane.

 

Minisitiri Ingabire Paula yabitangarije mu Nama nyunguranabitekerezo izwi nka ‘Rwanda Internet Governance Forum 2024- RIGF’.

Iyi nama yateguwe ku bufatanye n’Ikigo Leta yahaye inshingano zo guteza imbere indangarubuga ya RW( Rwanda) kitwa RICTA, abikorera ku giti cyabo n’izindi nzego zikora mu rwego rw’ikoranabuhanga haba mu burezi cyangwa ahandi.

Ingabire avuga ko mu myaka 24 ishize hari byinshi u Rwanda rwagezeho binyuze mu guteza imbere ikoranabuhanga ari nako ruteza rushyira hirya no hino ibikorwaremezo bituma rikora neza.

Yagize ati: “ Nka Minisiteri uruhare rwacu ni ukwemeza politiki n’imikoreshereze yayo iboneye, kandi tukita ku gushyigikira ibikorwa byo kwaguka mu ikoreshwa rya murandasi kandi hatagize usigara inyuma”.

Hari imibare igaragaza ko umuyoboro wa 4G LTE ugera mu bice by’u Rwanda ku rugero rwa 98%.

Raporo nyinshi zishyira u Rwanda imbere mu kugira murandasi nziza kandi yihuta.

Ikigo cyo mu Bwongereza gikora ubushakashatsi ku ikoranabuhanga kitwa Cable giherutse gutangaza ko u Rwanda ari cyo gihugu cya mbere muri Afurika y’Uburasirazuba, EAC gifite murandasi yihuta kandi ihendutse.

Mbere yarwo Kenya na Tanzania nibyo byari ibya mbere mu kugira murandasi yihuta ariko u Rwanda ruza kubisiga.

Muri iki gihe abakoresha murandasi mu Rwanda ibahendukiye ku $ 43,22 ku kwezi mu gihe mu mwaka wa 2023 yari $ 60.96 ku kwezi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version