Ubushinwa Bwemeye Kongera Ikibatsi Mu Mubano Wabwo N’u Rwanda

Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping n’itsinda rye baraye baganiriye na mugenzi we Paul Kagame ku mikoranire irambye kandi inoze hagati ya Kigali na Beijing.

Muri ibyo biganiro, Ubushinwa bwiyemeje ko bugiye kongera ikibatsi mu mubano busanganywe n’u Rwanda

Abayobozi b’ibihugu byombi baganiriye ku mikoranire mu by’ubuzima, ibikorwaremezo, ikoranabuhanga no mu zindi nzego u Rwanda rufatanyamo n’Ubushinwa.

Mu ijambo Perezida Kagame yavuze ubwo yagira icyo abwira bagenzi be, yavuze ko imikoranire hagati ya Afurika n’Ubushinwa yagiriye akamaro impande zombi.

Avuga ko Afurika yagiriye amahirwe kuri iyo mikoranire bituma itera intabwe mu majyambere.

Perezida Kagame yakirwa na mugenzi we w’Ubushinwa Xi Jinping

Icyakora yavuze ko mu mikoranire iyo ari yo yose hagati y’ibihugu iba ikwiye gushingira ku bwubahane no gukorera mu nyungu z’abaturage.

Kagame avuga ko nta buryo bumwe bw’imiyoborere bukwiye kuba ubwa buri wese aho ari hose kuko ibihugu bidahuza amateka ahubwo ko ibikwiye ari ibikozwe mu nyungu z’abenegihugu.

Ibi kandi Kagame yagaragaje ko ari nabyo bigaragara mu Bushinwa bw’ubu kuko imiyoborere abaturage babwo bishyiriyeho mu mwaka wa 1949, ari yo yatumye bashobora guhangana n’ubukene.

Perezida Kagame ashima imikoranire y’u Rwanda n’Ubushinwa

Niyo yatumye ubu ari igihugu gikomeye mu bukungu ku isi.

Ibiganiro hagati y’ubuyobozi bukuru bw’u Rwanda n’Ubushinwa byageze ku ntego nziza kuko na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wabwo yabyemereje kuri X.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije w’Ubushinwa, Hua Chunying yavuze ko Igihugu cye cyiteguye kurushaho gushimangira umubano gifitanye n’u Rwanda.

Ati: “Inama ya FOCAC 2024 yatanze amahirwe adasanzwe yo kurushaho gushimangira ubushuti n’umubano w’Ubushinwa n’u Rwanda”.

Chunying avuga ko igihugu cye n’u Rwanda bizashyira imbere inyungu z’abaturage.

Ibi biganiro ku ruhande rw’u Rwanda byitabiriwe n’abayobozi kandi na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana , Yusuf Murangwa Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, James Komonyo, Francis Gatare uyobora RDB n’abandi.

Umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa umaze imyaka 53.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version