Kenya: Abanyeshuri 17 Bishwe N’Inkongi

Ku kigo cy’amashuri abanza cyo muri Kenya kiri ahitwa Endarasha habereye ibyago byatewe n’inkongi yahitanye abana 17 abandi benshi barakomereka.

Hari ubwoba ko umubare w’abana bahasize ubuzima uri buzamuke kuko abakomeretse ari benshi kandi bakomeretse cyane.

Abo bose bajyanywe mu bitaro kwitabwaho ngo harebwe niba amagara yabo yarokoka.

Perezida wa Kenya yategetse ko hatangizwa iperereza ryimbitse ngo hamenyekane intandaro y’uwo muriro.

Umuryango utabara imbabare wo muri Kenya uri gutanga ubufasha bwo kureba uko abana barokotse bahumurizwa ari nako ibahuza na bene wabo kugira ngo babahe amakuru.

Polisi n’izindi nzego yahise yambarira iperereza ngo hamenyekane impamvu y’iyo nkongi.

BBC ivuga ko mu mwaka wa 2016 hari indi nkongi yadutse mu ishuri riri ahitwa St Patrick muri Iten, icyo gihe hari muri Nyakanga.

Ifoto@BBC

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version