60% By’Imihanda Yo Ku Rwego Rw’igihugu Ni Kaburimbo- RTDA

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi, Rwanda Transport Development Authority, kivuga ko mu myaka 30 ishize u Rwanda rubohowe hakozwe imihanda ireshya na kilometero 2774; muri yo ingana na 60% y’imihanda iri ku rwego rw’igihugu  irimo kaburimbo. Yose ireshya na kilometero 1,639.

Byatangajwe Maxime Marius akaba umuyobozi wungurije wa RTDA mu kiganiro yahaye RBA kuri iki Cyumweru taliki 11, Gashyantare, 2024.

Avuga ko ikigo akorera gisanganywe inshingano nkuru zirimo gukora imihanda yari ibitaka igahindurwa kaburimbo(upgrading) n’indi yo gufata imihanda ya kaburimbo ishaje ikavugururwa(rehabilitation).

RTDA ivuga ko gusana kaburimbo akenshi bikorwa iyo igejeje ku myaka 20, ibi bikaba ari nabyo biri gukorwa ku muhanda Muhanga-Karongi.

Mugenzi wa Maxime witwa Mivugo yavuze ko iyo barebye aho bageze bashyira mu bikorwa intego za NST 1 mu myaka irindwi ishize, basanga bazageza mu mpera za Kamena, 2024 bageze kuri 80% by’intego bari barihaye.

Ubusanzwe imihanda ikorwa mu buryo butandukanye bitewe n’aho izaca, ibisubizo izaniye abahatuye, ubuhaname n’ubuhehere bw’aho izaca n’ibindi.

Abakozi ba RTDA bavuga ko akenshi kaburimbo zitandukana bitewe n’uburyo zikoze.

Kaburimbo ikomeye iba ari itetse bakayishyira mu muhanda babanje gukora ibyo bice layers(couches) hasi.

Babanza gutunganya ubutaka busanzwe bakabutsindagira, nyuma bagashyiraho couche de foundation, bagashyiraho amabuye basasa hejuru(bayita laterites) hanyuma bakabona gushyiraho kaburimbo itetse bikozwe n’imashini.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo Madamu Eng. Patrice Uwase yigeze kubwira Abasenateri ko burya umuhanda atari uwo abantu bareba hejuru ahubwo ari uko utabye hasi, uko uteye muri za couches ziwugize.

Abakozi ba RTDA bavuga ko hari imihanda ikozwe muri za bétons bashashe hafi urugero rukaba umuhanda uva ku Umurindi ujya ku Murenge wa Rusororo.

Ikindi ni uko ari ngombwa ko abantu bita ku mihanda yakozwe kuko ihenda.

Guhenda kwa kaburimbo gushingira ku kiguzi kigenda kuri kilometero imwe kandi burya kilometero ihenda bitewe n’ubuhaname bw’aho izacishwa kuko ahazamuka hatagoye nk’ahatambika.

Gukora kaburimbo ahantu hazamuka harahenda kubera kubera ko uretse kugorana  mu kuhacukura no kuhashyira kaburimbo, hanahenda kubera ko gutunganya imiyoboro y’amazi no kwimura abantu byose bizamura ikiguzi.

Bitandukana rero n’uko bigenda ahantu hari imirambi nko mu Ntara y’Uburasirazuba.

Bivuze ko ikilometero cyo muri Ngororero gihenze kurusha icyo muri Gatsibo.

Impuzandengo ya kilometero imwe y’ahantu hazamuka ni miliyari Frw 1 na miliyari Frw 1.3.

Umuhanda nk’uyu kandi uba ufite ubugari bwa metero zirindwi(7) z’ubugari ni ukuvuga ibyerekezo bibiri.

Impuzandengo y’umuhanda w’igitaka(feeder road) kuri kilometero imwe ni hagati ya miliyoni Frw 120 na miliyoni Frw 200.

Iyo umuhanda warangiye kuzura, impuzandengo yo kuwitaho iba iri hagati ya Frw 212,000 na Frw 280,000 ku kilometero kimwe.

Kuwitaho bikorwa n’ababishinzwe bitewe n’urwego uwo muhanda uri ho kuko hari imihanda yo ku rwego rw’igihugu yubakwa kandi ikitabwaho na RTDA mu gihe hari iyitabwaho n’ubuyobozi bw’Uturere.

RTDA kandi yatangaje ko mu gihe kiri imbere hari imihanda izakorwa ihabwe ibyerekezo bitatu cyangwa bine bitewe n’ubwinshi bw’ibinyabiziga bizayikoresha.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version