65% By’Abanyarwanda Bize Igifaransa Ariko Kizwi Na Bake

Raporo yiswe La Langue Française Dans Le Monde,  Synthèse 2022 itangaza ko 65% by’Abanyarwanda bize Igifaransa ariko abakizi neza bangana na 38%.

Iriya raporo yavuze ko Abanyarwanda bize Igifaransa( babise total francophones) bari benshi rwose kuko barenze kimwe cy’Abanyarwanda bose, ariko ngo abazi neza Igifaransa ni bake.

Bagize icyo abakoze iriya raporo bise’ Francophonie Maîtrisée.’

Mu Rwanda abazi Igifaransa neza ni abize kandi baba mu Murwa mukuru, Kigali.

- Advertisement -

Ku rwego rw’Afurika, ibihugu 15 nibyo byakorewemo ubushakashatsi.

Ababukoze basanze abantu bavuga Igifaransa ari abafite hagati y’imyaka 15 y’amavuko kugeza ku mwaka 24.

Ni urubyiruko ruba mu Mijyi nka Ouagadougu muri Burkina Faso, Bamako muri Mali, Yaoundé muri Cameroun, Dakar muri Senegal, Bangui n’ahandi muri Afurika y’i Burengerazuba.

Mu buryo butandukanye n’uko bimeze henshi mu bihugu bikoresha Igifaransa, igice cy’Abanyarwanda bazi Igifaransa ni icy’abantu bakuru.

Urubyiruko rw’u Rwanda ruvuga Ikinyarwanda, Icyongeza n’Igiswayire kivanze n’Igifaransa.

Uko Igifaransa kifashe muri Afurika

Ikindi abakoze iriya raporo bavuga ni uko u Rwanda rufite umwihariko w’uko ari ihuriro ry’abantu bakuriye mu mico itandukanye kandi bavuga indimi nyinshi.

Abenshi mu bize Igifaransa ni abantu bari ho mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 kandi byibura mbere yayo bakaba bari bageze ku rwego rw’amashuri byibura yisumbuye.

Ku rundi ruhande, muri iki gihe Abanyarwanda barashishikarizwa kwiga no kuvuga Igifaransa kugira ngo babyaze umusaruro umubano mwiza u Rwanda ruherutse kubyutsa n’u Bufaransa.

Igihugu cya mbere muri Afurika gifite abantu bazi neza Igifaransa ni Congo( abize Igifaransa ni 90% abakizi neza ni 61%), hakurikiraho Gabon( 86% by’abize Igifaransa, abakizi neza bakaba 60%), Repubulika ya Demukarasi ya Congo( abize Igifaransa ni 78%, abakizi neza ni 48%), Cameroun yo ifite abize Igifaransa bangana na 87% ariko abakizi neza ni 39%.

Kubera ko Igifaransa ari ururimi mpuzamahanga kandi ruhahira benshi ni ngombwa ko ibihugu bishyira imbaraga mu kurwigisha abaturage kugira ngo ejo nibahura n’abaruvuga, batazananirwa kwishikira umugati.

Hari umucuruzi w’Umunyarwanda uherutse kubwira Taarifa ko kutamenya Igifaransa bidindiza abacuruzi bo mu Rwanda bigatuma hari amasoko batagurishaho.

Yavuze ko kimwe mu bituma ibirwa bya Maurices biza ku mwanya uri imbere y’uw’u Rwanda kuri raporo z’uko business ikorwa ku isi, ari uko bifite abaturage bavuga neza Igifaransa n’Icyongereza.

Mu Rwanda hari aho usanga umuntu avuga ko azi kuvuga indimi eshatu( Igifaransa, Icyongereza n’Igiswayili) ariko wagenzura ugasanga azivuga ibice bice!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version