Umuvugizi Wa Guverinoma Y’U Rwanda Avuga Ko Rutivanga Mu Bibera Muri DRC

Yolande Makolo

Nyuma y’uko hari intambara imaze igihe gito yubuye muri Repubulika ya Demukarasi amajwi ashinja u Rwanda kuba inyuma ibitero by’abarwanyi ba M23 akazamuka, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda witwa Yolande Makolo yabwiye The East African ko u Rwanda rwirinda kwivanga mu bibazo by’abaturanyi barwo.

Mbere y’uko umuriro waka ku mugaragaro, abarwanyi ba M23 bari batangaje ko batakomeza kurebera ingabo za DRC ziri kubagabaho ibitero.

Col Willy Ngoma uvugira M23 yavuze ko abasirikare b’Umutwe avugira batakomeza gupfumbata amaboko ngo barebere kandi ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo ziri kubarasa.

Intara y’Amajyaruguru ya Demukarasi ya Congo yabaye isibaniro ry’imitwe y’abarwanyi imwe ivuga ko izaza gukuraho ubutegetsi bw’i Kigali indi ivuga ko ubw’i Kinshasa bwayimye ijambo bityo ko nabwo bwikwiye kuvaho.

- Advertisement -

Umwe muri iyo ishinja ubutegetsi bw’i Kinshasa kuyima ijambo mu gihugu ni M23.

Wavuze kenshi ko ubutegetsi bw’uwahoze ayobora kiriya gihugu ari we Joseph Kabila bwawimye uburenganzira bwo kwisanga mu ngabo za kiriya gihugu none n’uwamusimbuye ari we Felix Tshisekedi nawe ngo hari amasezerano bagiranye atakurikije.

Kutanyurwa n’uko bafatwa n’ubutegetsi bwa DRC byatumye abarwanyi ba M23 bafata intwaro barasana n’ingabo za kiriya gihugu.

Muri uko kurasana nibwo hari ibisasu byaguye mu Rwanda mu Turere twa Burera na Musanze.

Hari kuwa Mbere Taliki 23, Gicurasi, 2022.

Ingabo z’u Rwanda ntizatinze gusohora itangazo risaba ko habaho iperereza kandi ingabo za DRC zikabazwa icyaziteye kurasa mu Rwanda.

Ku rundi ruhande, amakuru yavaga mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yavugaga ko abarwanyi ba M23 bokeje igitutu ingabo za DRC barazisunika bazigize hirya.

Ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bwatangaje ko ukurikije ubwinshi bw’umuriro wavaga mu mbunda za M23 ndetse n’urusaku rw’izo ntwaro, byagorana kwemera ko nta zindi mbaraga zibari inyuma.

Izo mbaraga rero nizo bavuga ko nta zindi zitari ‘u Rwanda’.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo witwa Patrick Muyaya yagize ati: “ Hari ibintu bitwereka ko M 23 iri kubona ubufasha buva mu Rwanda.”

Muyaya yabitangaje nyuma y’inama ya Guverinoma yari yatumijwe na Minisitiri w’Intebe ngo yige kuri kiriya kibazo.

Undi muyobozi mukuru muri Guverinoma ya DRC washinje u Rwanda kuba inyuma y’imbaraga nyinshi za M23 ni Minisitiri w’ububanyi n’amahanga witwa Christophe Lutundula.

Aherutse no kubibwira intumwa z’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe bari bahuriye muri Equatorial Guinea ku wa Gatatu w’Icyumweru kiri kurangira.

U Rwanda ruvuga ko ntaho ruhuriye n’ibibera hakurya…

The East African yanditse ko Umuvugizi wa  Guverinoma y’u Rwanda witwa Yolande Makolo yavuze ko u Rwanda nta mugambi cyangwa inyungu rufite mu kwivanga mu bibera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Hagati aho kandi hari abaturage bo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo cyangwa  se bahafite inkomoko batangiye gutangariza ku mbuga nkoranyambaga imvugo z’urwango bafitiye Abatutsi.

Hari n’abagaragaye bafite imihoro bavuga ko bayitemesha Abatutsi.

Abayobozi ba DRC bamaganye ziriya mvugo z’urwango, bavuga ko zidahagaze zateza akaga karimo na Jenoside.

Soma uko ibiri kubera muri kiriya gihugu byatangiye kugeza ubu…

Ibiri Gutegurirwa Muri Kivu Y’Amajyaruguru Ku Rwanda ‘Birakomeye’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version