Dikembe Mutombo Ari Mu Rwanda Gutoza Basket Abana Bafite Ubumuga

Umuryango witwa Special Olympics Rwanda  ufatanyije na NBA Africa bari gufasha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe gukina Basketball bakinana na bagenzi babo batabufite.

Ni imikino bise biswe “Youth Jr NBA Basketball Clinic”.

Ni uburyo bugamije gufasha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe bworohejwe gusabana n’abandi bana batabufite kugira ngo bumve ko bagenzi babo babari hafi.

Ni nk’uburyo bwo kubavura binyuze mu mikino itandukanye harimo na Basketball.

- Advertisement -

Itangizwa ry’iyi mikino ryabereye muri BK Arena kuri uyu wa Mbere Taliki 16, Gicurasi, 2022.

Umwe mu batoza bariya bana ni uwahoze ari icyamamare muri Basketball witwa Dikembe Mutombo Mpolondo Mukamba Jean-Jacques Wamutombo.

Uyu mugabo yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Ku ikubitiro, abana 40 nibo batangiye gutozwa n’abatoza 10 .

Aba bana barimo abaturutse mu ishuri rya Lycée de Kigali, IPRC Kigali, Centre Tubiteho, HVP Humura Ndera ndetse n’abana bo mu kigo Amizero.

Umuyobozi w’Umuryango Special Olympics Rwanda witwa  Pasiteri Sangwa Deus avuga ko guhuriza hamwe abana bafite n’abadafite ubumuga ari uburyo bwo kububakamo umuco w’ubufatanye n’urukundo.

Ikigo ayoboye gifite kandi intego yo gutuma abana bafite ubumuga bakina imikino y’ingeri nyinshi harimo n’uwa Basketball.

Ati “Iki ni  igikorwa twakiriye neza kandi twizeye ko kizakomeza. Duteganya gukomeza guteza imbere imikino y’abafite ubumuga bwo mu mutwe. Basanzwe bakina umupira w’amaguru, gusiganwa ku maguru, boccia n’iyindi. Twifuza ko bakina na Basketball bazabishobora tubifashijwemo na NBA Africa.”

Pasiteri Sangwa Deus

Umwe mu bana batojwe gukina Basketball witwa  Gasana avuga ko  yishimiye guhura n’abantu ‘baturutse’ muri Amerika.

Ati “Nishimiye gukinana n’Abanyamerika ndetse no gukina umukino wa Basketball.”

Kita Matungulu, wari uhagarariye Jr NBA yatangaje ko bishimiye kwifatanya n’aba bana bitabiriye iyi gahunda y’imyitozo.

Bishimiye gutozwa n’ibyamamare

Ngo ni imwe muri gahunda bafite yo guha abakinnyi bakiri bato muri rusange ubumenyi ku mukino wa Basketball, ariko by’umwihariko n’abana bafite ubumuga ntibibagirane.

Ati: “Twishimiye gukorana imyitozo n’aba bana.  Mwabonye ko bakoranye na bamwe mu bahoze bakina muri shampiyona ya NBA nka Dikembe Mutombo n’abandi. Ni byiza gukinana n’abana bafite ubumuga kuko nabo baba bakeneye kwigishwa umukino wa Basketball no gusabana n’abandi.”

Umuryango Special Olympics Rwanda ufite imishinga itandukanye igamije cyane cyane guteza imbere abana bafite ubumuga, bakagira imibereho myiza.

Taliki 09, Gicurasi, 2022 nibwo waragiranye amasezerano y’ubufatanye na NBA Africa, ku itariki 9 Gicurasi 2022.

Dikembe Mutombo:

Dikembe Mutombo yari myugariro mwiza

Dikembe Mutombo Mpolondo Mukamba Jean-Jacques Wamutombo yavutse taliki 25, Kamena, 1966.

Akomoka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ariko akaba n’Umunyamerika.

Yari umukinnyi wa Basketball muri Shampiyona za NBA kandi uri mu bakomeye bakinnye ari ba myugariro mu makipe yabo ya Basketball.

Mu busore bwe, Dikembe Mutombo yari afite metero 2,18 apima ibilo 120.

Yahawe igihembo cy’umudefanseri mwiza inshuro enye.

Ni igihembo bita NBA Defensive Player of the Year Award.

Muri Nzeri, 2015 yashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi ba NBA babaye indashyikirwa mu mateka yayo yose.

Byari bigoye cyane ko wamushyirana umupira mu nkangara
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version