Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: 70% By’Abanya Nigeria Bafite Munsi Y’Imyaka 30: Ikibazo Cy’Ubukungu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

70% By’Abanya Nigeria Bafite Munsi Y’Imyaka 30: Ikibazo Cy’Ubukungu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 March 2023 1:45 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nigeria nicyo gihugu  cya mbere gituwe n’abaturage benshi muri Afurika. Imibare ya Banki y’isi yo mu mwaka wa 2021 yerekana ko cyari gituwe n’abaturage 213,400,000.

Nicyo gihugu kandi gikize kurusha ibindi muri Afurika, kigakurikirwa na Afurika y’Epfo.

Uretse kuba ifite abaturage benshi kandi ikaba ni iya mbere mu bukire muri Afurika, Nigeria ifite n’umukire wa mbere muri Afurika witwa Aliko Dangote.

Umuyobozi wa  Banki nyafurika ishinzwe iterambere, AfDB ( ni umunya Nigeria) Akinwumi Adesina avuga ko muri za miliyoni zose zituye Nigeria, 70% yazo ari urubyiruko rufite munsi y’imyaka 30 y’amavuko.

Abahanga mu by’ubukungu bavuga ko urubyiruko rushobora kuba umugisha ku gihugu cyangwa rukaba umuvumo.

Ruba umugisha iyo rwize kandi rukabona akazi ariko iyo rutize cyangwa nyuma yo kwiga rukabura akazi akenshi ruhinduka umuvumo ku gihugu kubera ko rwiba cyangwa rukadindiza iterambere cyane cyane ko ari rwo ruba rushoboye gukora.

Dr. Adesina we yemeza ko urubyiruko rwa Nigeria ari umugisha kuri yo.

Yanditse kuri Twitter ko kuba Nigeria ifite urubyiruko rungana kuriya kandi rufite munsi y’imyaka 30 y’amavuko; bitagombye gufatwa nk’umuvumo cyangwa umutwaro ku gihugu kubera ko abayobozi bashobora kurufasha gushakira igihugu cyarwo ibisubizo.

Akinwumi Adesina

Hari mu muhango wo gutangiza gahunda yiswe iDICENigeria initiative.

Ni gahunda izafasha ubuyobozi bwa Nigeria gukorana n’ubwa Banki nyafurika y’iterambere kugira ngo urubyiruko rw’iki gihugu rufashwe mu guhanga imirimo haba iwabo cyangwa ahandi muri Afurika.

Uretse imirimo yo gucuruza na serivisi bigaragara mu bukungu bwa Nigeria, iki gihugu gikungahaye no ku bikomoka kuri Petelori k’uburyo iyo itabaye iya mbere muri Afurika, iba iya kabiri nyuma ya Angola.

Ifite kandi uruganda rwa filimi rukomeye ndetse hari n’abavuga ko ari urwa kabiri nyuma ya Hollywood yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Rwitwa Nollywood.

N’ubwo ari uko bimeze, Nigeria imaze imyaka runaka iri mu bibazo by’umutekano muke byatewe n’uko hari ibice bimwe byayo bituwe n’abaturage bavuga ko badahabwa ku byiza by’igihugu cyabo.

Iyi ngingo niyo yatumye havuka umutwe w’iterabwoba witwaga Boko Haram.

Boko Haram muri iki gihe ifite umuyobozi mushya witwa Bakura Sahalaba. Niwe wasimbuye Abubakar Shekau uherutse kwiyahura.

Nigeria kandi iherutse gutora Perezida wayo mushya witwa Bola Tinubu.

TAGGED:AbaturageBokofeaturedHaramNigeriaUrubyiruko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rubavu: Urwibutso Rwa Bigogwe Rugiye Kuvugururwa
Next Article Hotel Umubano ‘Iri Hafi’ Kuvugururwa Ihabwe Ibyumba 100
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

You Might Also Like

Mu mahangaUbuzima

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?