82% By’Abanyarwanda Batunze Telefoni Zigendanwa, 30% Nizo Zifata Murandasi

Group of people using mobile devices with a mixture of mobile phones and digital tablets. There are a mixture of cultural and ethnic backgrounds. Close up with shallow focus.

Minisitiri w’ikoranabuhangana na inovasiyo Paula Ingabire avuga ko kugeza ubu Abanyarwanda benshi bafite telefoni zigendanwa kuko bangana na 82% muri bo abangana na 30% bakaba bafite izikoresha murandasi.

Yabitangarije mu kiganiro yahaye abahagarariye imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda uko ari 11.

Minisitiri Ingabire Paula yaboneyeho kubabwira  ko ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi ryatumye umwanya Abanyarwanda batakazaga bajya gushaka serivisi ugabanukaho amasaha miliyoni 50.

Imibare itangwa na Minisiteri y’ikoranabuhanga na inovasiyo ivuga ko abafite ubumenyi bw’ibanze mu ikoranabuhanga bari kuri 35.1% by’abakuze, abandi bikabasaba kwifashisha abakozi b’urubuga Irembo kugira ngo bagere kuri serivisi bashaka ariko bakabishyura.

- Advertisement -
Min Paula Ingabire

Ibi nabyo biracyari ikibazo k’umuturage.

Abaturage bafite ubumenyi bw’ibanze mu ikoranabuhanga ni 35.1% mu gihe intego ari uko umwaka wa 2024 uzagera  byibuze umubare wabakuze bafite ubwo bumenyi ugeze kuri 60%.

Icyakora bizagorana ko bigerwaho kubera ko hasigaye amezi 18 gusa kugira ngo intego y’uko serivisi zose ziba ziri ku Irembo igerweho.

Mu rwego rwo kwihutisha iki gikorwa cyo gushyira serivisi zigera kuri 660 mu ikoranabuhanga, Minisitiri  Paula Ingabire yabwiye abari bamuteze amatwi ko hagiye kurebwa uburyo hakongerwamo sosiyete z’abikorera zakunganira urubuga Irembo.

Hazanarebwa uko ikiguzi cyo kuzigeraho cyagabanywa.

Abanyamashyaka bavuga ko bibabaje kuba hakiri abaturage bagenda n’amaguru bagiye gushakisha abo babona Irembo ngo bake serivisi.

Kugeza ubu serivisi 100 zihwanye na 58% bya serivisi zose abaturage bakenera, nizo zitangwa binyuze mu ikoranabuhanga ry’Irembo.

Mu mezi 18 asigaye izindi serivisi 660 zingana  na 42%  ntizirashyirwa ku ikoranabuhanga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version