Abanyarwanda 500 Bahitanywe N’Impanuka Mu Mwaka Wa 2022- Polisi

Ishami rya Polisi y’Igihugu  rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryaraye ritangaje ko kugeza taliki 21, Ukuboza, 2022, abantu 500 ari bo bamaze kubarurwa ko bahitanywe n’impanuka.

Byatangajwe ku wa Kane tariki 22 Ukuboza 2022, mu kiganiro ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ndetse n’inzego z’umutekano baraye bagiranye n’abanyamakuru mu rwego rwo gusaba abanya Kigali ndetse n’abahagenda, kwirinda icyo ari cyo cyose gishobora kuzahungabanya umutekano muri iki gihe cy’iminsi mikuru itangira ndetse n’isoza umwaka.

Umuyobozi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Assistant Commissioner of Police(ACP)  Gerard Mpayimana yabwiye itangazamakuru ko umwaka wa 2022 wahitanye abantu benshi ugereranyije n’uwawubanjirije.

Ati “Impanuka zahitanye abantu umwaka ushize ni 621, naho ubungubu zabaye 652 kugeza ubu tuvugana, bivuze ko zazamutseho gake. Ku bijyanye n’inkomere zaragabanutse kuko umwaka ushize twari dufite 471 b’inkomere za cyane bitari bya bindi byoroheje, ariko ubu byaragabanutse byabaye 111.”

- Advertisement -

Bivuze ko abantu 500 ari bo baguye muri ziriya mpanuka zavuzwe haruguru.

Icyakora ACP Mpayimana avuga ko cameras zo ku muhanda zafashije mu kugabanya ubukana bwazo ndetse n’umubare kubera ko abashoferi benshi batinye kwandikirwa amande kubera kwiruka.

Ubuyobozi bwa Polisi bushinzwe umutekano wo mu muhanda buvuga ko zimwe mu mpamvu zazamuye umubare w’impanuka harimo kwiyongera kw’abadafite impushya zo gutwara, kwiyongera kw’ibinyabiziga, imibare y’abana bari hagati y’imyaka 16 na 18 bemerewe gutwara ibinyabiziga biyongereye.

Abenshi mu bahitanwa n’impanuka ni abagenda n’amaguru ndetse n’abamotari.

ACP Mpayimana ati: “Iyo witegereje nk’abantu baguye mu mpanuka z’abamotari 158, abaguye mu mpanuka z’amagare bose hamwe ni 189, murumva ko amagare ari ikibazo, byonyine ukemuye ikibazo cyayo cyangwa abamotari waba ukuyeho ikibazo kinini cyane mu guteza impanuka ku muhanda. Abandi babigwamo cyane ni abanyamaguru kuko bageze kuri 240, iyo mibare rero niyo dufite kugeza ubu.”.

ACP Mpayimana Gerald

Mu gihe hasigaye igito ngo abaturage bajye mu minsi mikuru, yaba Polisi cyangwa izindi nzego basaba abaturage kwigengesera ngo birinde icyabahungabanya aho cyaba giturutse hose.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version