Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwateguje abawutuye ko mu minsi iri imbere hazagwa imvura nyinshi y’itumba ishobora kuzateza ibiza.
Meteo Rwanda yatangaje ko mu itumba muri Kigali hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 280 na 480, usibye ibice by’Amajyaruguru y’Akarere ka Gasabo, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 480 na 680.
Ni imvura nyinshi cyane kuko ibi bivuze ko ari litiro 280 na litiro 480 z’amazi amenwe ku buso bwa metero kare imwe.
Mu kuburira abaturage, Umujyi wa Kigali watangarije kuri X ko bagomba kugenzura neza ko inzu babamo zitazagirwaho ingaruka n’iyo mvura, ubonye hari igikenewe gukorwa akagikora mu maguru mashya.
Abasanze hari ahakwiye gusanwa barasabwa kubikora hakiri kare, bakaka uruhushya bakabikora.
Usanze aho atuye hashyira ubuzima bwe n’abe mu kaga, asabwa kuhimuka kare kuko nta kiruta ubuzima.
Abaturage bagomba kuzirika ibisenge by’inzu zabo bakoresheje imigozi yabugenewe bakazirikana ko ahanini imvura ibanzirizwa n’umuyaga wihuta cyane.
Inzira z’amazi nazo zigomba kuziburwa hirindwa ko zarengerwa nayo maze agasandarira mu ngo cyangwa ahandi aba ashobora guhitana abo ahasanze.
Gutera ibiti nabyo biri mu nama Umujyi wa Kigali uha abawutuye, bakaba bamaze gutegura n’ifumbire yo kuzahita babitera ubwo imvura iba itangiye kugeza amaguru make.
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) iherutse gutangaza ko mu mezi atanu ashize (ni ukuvuga kuva ku ya 1 Nzeri 2025 kugeza ku ya 15 Mutarama 2026), mu Rwanda habaye ibiza birenga 470, bihitana abantu 67 bikomeretsa abandi 123.
Ikiza gihitana Abanyarwanda benshi ni inkuba.

