Umugambi Wa Trump Wo Gutera Iran Ugeze He?

Umwanditsi wa Taarifa
5 Min Read
Ashobora gutangiza intambara mu mpera z'iki Cyumweru.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ashobora mu minsi ya vuba gufata icyemezo cyo kugaba ibitero bya gisirikare kuri Iran. Biragaragarira mu kuba amaze kohereza ingabo nyinshi n’intwaro karundura mu bice byegereye Iran.

Ndetse amakuru atangwa na CNN avuga ko mu mpera z’iki cyumweru ari bwo azanzura ko intambara itangira.

Kuba ibikoresho bya gisirikare bya Amerika byiyongereye mu Burasirazuba bwo Hagati mu minsi ishize ni icyerekana ko nubwo hari ibiganiro by’amahoro, ku rundi ruhande Amerika ititeguye ko hari icyo Iran izemera mu byo iyisaba.

Bivugwa kandi ko Trump yagiye abaza inama abafasha be n’abajyanama ba gisirikare ku buryo butari mu rwego rw’inama zeruye bakagira icyo bamubwira kuri iyi dosiye gusa niwe uzanzura bwa nyuma.

Mu gushaka kumenya neza icyo Ibiro bya Trump bivuga kuri iki kintu, Daily Mail ivuga ko yagerageje kuvugana nabyo ariko ntibyagira icyo bibitangazaho.

Amakuru aturuka mu nzego zitandukanye avuga ko Trump ari hafi kwemeza igikorwa cya gisirikare kinini gishobora kumara ibyumweru byinshi, kikaba cyafatwa nk’intambara yeruye.

Ibikorwa bya dipolomasi byari biyobowe n’umukwe wa Trump, Jared Kushner, hamwe n’intumwa idasanzwe Steve Witkoff, ntibyatanze umusaruro uhagije nyuma y’uko Tehran yanze guhagarika ‘burundu’ gahunda yayo y’ingufu za nikleyeri, nk’uko byatangajwe na JD Vance, uyu akaba Visi Perezida wa Amerika.

Amakuru atangwa na Axios avuga ko igikorwa cya gisirikare cyaba gifite intego irenze gusenya ibikorwaremezo bya gisirikare gusa, ahubwo kigamije no guhindura ubutegetsi bwa Ayatollah muri Iran kandi bivugwa ko Amerika n’Israel bashobora gufatanya muri iki gikorwa.

Iyongera rikomeye ry’ingabo mu karere

Mu minsi ishize, Amerika yongereye imbaraga za gisirikare ku nkombe za Iran. Bivugwa ko harimo ubwato bubiri mato butwara indege z’intambara (aircraft carriers), ubwato burenga icumi y’intambara, n’indege z’intambara amagana zifite uburyo bugezweho bwo kwirinda ibitero byo mu kirere.

Iran ni igihugu kinini kandi kiri mu byihagazeho.

Hari kandi indege za gisirikare zirenga 150 zitwara intwaro n’amasasu zerekeza mu birindiro bya Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati.

Nk’uko byatangajwe na Military Air Tracking Alliance, indege nyinshi zirimo F-35, F-22 na F-16 zavuye muri Amerika no mu Burayi zerekeza muri ako karere.

Umushakashatsi Steffan Watkins yavuze ko hagaragaye n’indege esheshatu zo mu bwoko bwa E-3 zifasha mu kugenzura no guhuza ibikorwa bya gisirikare, zerekeje muri Arabie Saoudite.

Iyi ntambara izasanga Politiki y’Amerika ihagaze ite imbere mu gihugu?

Intambara ishobora kuba mu gihe ishyaka ry’Abarepubulikani riri kwitegura amatora y’igihembwe cya kabiri, aho riharanira kugumana ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko, bityo rero intambara ishobora kugira ingaruka zikomeye ku gihe cya nyuma cya manda ya Trump.

Umuyobozi w’Abadepite ba Demokarate batari ku butegetsi, Hakeem Jeffries, yavuze ko atatangazwa n’icyemezo icyo ari cyo cyose Trump yafata, ariko ashimangira ko Perezida atagomba gutangiza intambara atabanje guhabwa uburenganzira na Kongere, nk’uko Itegeko Nshinga ribiteganya.

Mu gihe amakuru y’igitero akomeje kuvugwa, Iran yo yafunze by’agateganyo Umuyoboro wa Hormuz mu rwego rw’imyitozo ya gisirikare.

Uyu muyoboro unyuramo hafi 20% by’amavuta ya peteroli ku isi, bityo gufungwa kwawo bigira ingaruka ku bukungu bw’isi muri rusange.

Ibitangazamakuru byo muri Iran byavuze ko hafunzwe igice cy’uyu muyoboro mu masaha make ku mpamvu z’umutekano wo mu mazi.

Mu mateka, Iran yagiye ibangamira ingendo z’ubwato muri uyu muyoboro mu bihe by’amakimbirane, cyane cyane mu ntambara ya Iran na Iraq mu myaka ya 1980.

Nubwo Trump yari yigeze gusubika igitero mu ntangiriro z’umwaka nyuma yo gukomwakomwa n n’ibihugu byo mu karere birimo Turukiya na Arabie Saoudite, ibikorwa byo kuhongera ingabo byarakomeje.

Hagati aho, abayobozi bakuru ba Iran barimo Ayatollah bakomeje gutangaza amagambo akomeye, bavuga ko bazihorera ku ngabo za Amerika mu gihe igitero cyatangizwa.

Igitero gishobora kugabwa kuri Iran cyaba ari kimwe mu bikorwa bya gisirikare bikomeye byabayeho kuva ku ntambara yo muri Iraq mu 2003. Gishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano w’akarere kose k’Uburasirazuba bwo Hagati, k’ubukungu bw’isi cyane cyane ku biciro bya peteroli no kuri politiki y’imbere muri Amerika.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *