Mark Zuckerberg uyobora ikigo kinini cy’ikoranabuhanga kitwa Meta gifite Instagram yageze mu rukiko ngo asobanure iby’uko uru rubuga rugira ingaruka ku bana, abanza kurya indimi.
Ubushinjacyaha bweretse urukiko inyandiko bwabonye zaturutse no muri Meta ubwayo zerekana ko Instagram igira uruhare mu kubata abana kandi ubusanzwe ibyo bitemewe mu mategeko.
Mu kwisobanura, Mark Zuckerberg ( umukire wa kabiri ku isi utunze Miliyari $216) yavuze ko ibyo ubushinjacyaha bumurega, bubitangaho ibisobanuro bidafashije, akemeza ko abavoka bashaka gusobanura nabi ibiganiro byagaragajwe mu gice cy’urubanza ruri kubera i Los Angeles, California, ku ruhare imbuga nkoranyambaga zigira ku buzima bw’abana muri rusange.
Nibwo bwa mbere uyu muherwe yitabye urukiko nyuma y’igihe kirekire ikigo ayoboye kitwa Meta kivugwaho gukoresha nabi imbuga zacyo nka WhatsApp na Facebook mu kwibasira abana mu buryo runaka.
Si Meta gusa iregwa kubera izo mpamvu ahubwo na Google na YouTube nazo ni imbuga ziregwa muri urwo rwego.
TikTok na Snapchat nabo bari batumijwe, ariko ibyabo byakemutse mbere y’uko urubanza rutangira gusa kugeza ubu ibyumvikanyweho ku mpande zombi ntibyigeze bimenyekana.
Mu bihe bitandukanye, ikigo Meta cyatangaje ko cyashyizweho uburyo bwo gukumira ko abana bagirwaho ingaruka nacyo, abo bakaba abana bafite munsi y’imyaka 13 gusa ibi ntibyakurikijwe neza nk’uko isesengura rigaragazwa muri uru rubanza ribyerekana.
Umwunganizi mu mategeko wunganira Zuckerberg avuga ko kimwe mu byerekana ko umukiliya we ashaka ko abana batagerwaho n’ako kaga ari ’emails yandikiranaga n’abakora mu kigo cye bakaganira uko ibyo byakwirindwa.
Batindaga cyane k’uburyo Instagram na Facebook byakumirwa ntibibe isoko yo gutuma abana bahindura imyitwarire bakiri bato ngo bizabokame.
Icyakora hari indi ’email’ yo mu mwaka wa 2019 yandikiwe Meta yerekanaga ko idakurikirana neza ibyo yiyemeje mu gukumira ko abana bagerwaho n’ako kaga.
Iyo nyandiko kandi yohererejwe n’abandi bakozi batatu bakuru ba Meta.
Imwe mu ngingo ihangayikishije ababyeyi, abarezi n’abandi bashinzwe imibereho myiza y’abaturage muri rusange ni iy’uko abana baba imbata z’ikoranabuhanga k’uburyo bazimaraho igihe kirekire cyane.
Kumara igihe kirekire kuri zo, bituma bananirwa kwiga, ubushobozi bwabo bwo kuganira no gusabana n’abandi bukagabanuka ndetse hari inyandiko yo muri National Geographic ivuga ko ibyuma by’ikoranabuhanga byatangiye kuremaza abana.
Abana bo mu bihugu byateye imbere batangiye kunanirwa gukoresha ibikoresho by’ibanze nk’ikaramu kuko bamara igihe kirekire bandikisha iPad, bamwe bakiga imvugo nyandagazi bakura ku mbuga, bikajyanirana no gukuza urugomo.
Mu kwisobanura, Mark Zuckerberg avuga ko yashyizeho uburyo bwo gukurikirana uko abana bakoresha izo mbuga, gusa ngo hari ubwo bimwisoba.

Gusa yemeza ko muri iki gihe hari intambwe iboneye yatewe mu gutuma ibintu biba byiza kurushaho.
Ndetse yashyizeho gahunda yise Messenger Kids igenewe abana, akemeza ko n’abana be bayikoresha.
Umugore wa Zuckerberg yitwa Priscilla Chan bakaba bafitanye abana batatu.
Abashinzwe iby’amategeko kandi banenga Meta ko ikoresha uburyo ifite bwose ngo ireshye abantu bamare igihe kirekire ku mbuga zayo kandi muri abo bantu harimo n’abana bato, bafite imyaka 13 kumanura…
Mu mwaka wa 2018, hari uburyo bw’ikoranabuhanga Instagram yashyizeho bwari bugene igihe umuntu amara kuri uru rubuga , icyakora ubushakashatsi bwakozwe nyuma y’aho bwerekanye ko nta musaruro byatanze.
Ntawo kuko ijanisha rito ari ryo ry’urubyiruko rwahisemo gukoresha izo ‘tools.’
Ingaruka za Instagram na Facebook ku bana zirakomeye kuko zigeza n’aho bamwe muri bo biyahura.
Ubwo Zuckerberg yari mu rukiko yisobanura hari n’ababyeyi b’abana ‘biyahuye’ kubera ingaruka z’imbuga uyu muhanga mu ikoranabuhanga wize muri Harvard University akazayivamo atangije amasomo, yahanze.
Hari n’abandi babyeyi n’imiryango yabo bari bateraniye hanze y’urukiko, bagaragaza ko bashyigikiye ababyeyi babonye abana babo bahura n’ingaruka zatewe no gukoresha imbuga nkoranyambaga.
Ubusanzwe imbuga nkoranyambaga zikozwe k’uburyo zikurura umuntu hashingiwe kubyo zabonye ko bakunda kuzisangaho.
Bikorerwa mu ikoranabuhanga bita ‘algorithm’ ritoranya ibigaragarizwa abantu hashingiwe kubyo bakunda kuza bazishakaho.
BBC yanditse ko uru rubanza ruteganyijwe kumara ibyumweru byinshi rukazatangirwamo ubuhamya bw’abahoze ari abakozi ba Meta, bamaze igihe bavuga ku mugaragaro ku mikorere y’iyi sosiyete.
Umuyobozi wa YouTube, Neal Mohan, nawe byari byitezwe ko azatanga ubuhamya, ariko BBC yamenye ko atagihamagajwe mu rukiko.
Mu bibazo yabajijwe mu cyumweru gishize, Adam Mosseri, umuyobozi wa Instagram, yahakanye igitekerezo kivuga ko imbuga nkoranyambaga zibata abantu, avuga ko n’iyo umuntu yamara amasaha 16 ku munsi kuri Instagram, ‘bidahita bigaragaza’ ko yabaye imbata yayo.
Mu buhamya bwe, Zuckerberg we yavuze ko iyo ikintu gifite agaciro, “abantu bakunda kugikoresha cyane kurushaho.”
Ubu hari imanza zitabiriwe n’abakuru b’intara 29 barasaba urukiko rwa Leta muri California gutegeka imbuga zirimo TikTok, Instagram n’izindi guhita zigira ibyo zihindura, mbere y’uko izi manza ziburanishwa mu mizi.
Urugero ni uko mubyo basaba harimo gutegeka Meta gusiba konti zose zizwi ko ari iz’abana bari munsi y’imyaka 13.

