Ubwo yari mu nzira ava i Kigali agana i Kamonyi ngo asabe, akwe anasezerane, umusore yakoze impanuka ikomeye ituma ajya mu bitaro bya CHUK atumva, yaguye muri coma.
Yitwa Evode Kwizera akaba yagombaga gusaba, agakwa akanasezerana n’umukobwa yakunze, bikabera muri salle y’ahitwa kwa Sergé bita Salle CDP Paroisse Catholique nk’uko UMUSEKE dukesha iyi nkuru wabyanditse.
Ku butumire, handitse ko iyo mihango yagombaga gutangira saa tatu na saa munani zo kuri uyu wa Gatandatu, gusa ntibyabaye kubera iyo mpanuka.
Ubwo iyi nkuru yandikwaga, Kwizera Evode yari akiri muri coma mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.
Ubusanzwe uwo musore yari atuye muri Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge ariko iwabo ari muri Kamonyi.

