Perezida Paul Kagame, ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame n’abandi bayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu, bifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri siporo rusange ngarukakwezi izwi nka Car Free Day.
Byabaye kuri iki Cyumweru, tariki 22, Gashyantare, 2026, cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe; Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana; Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel; ndetse n’abandi banyacyubahiro batandukanye.
Ubusanzwe abitabiriye Car Free Day bakora siporo zitandukanye bitewe n’izo bihitiyemo.
Muri icyo gihe, imihanda imwe n’imwe yo mu Mujyi wa Kigali iba ifunzwe kuva saa moya kugeza saa yine za mu gitondo ku binyabiziga birimo imodoka na moto, igaharirwa abakora siporo nko kugenda n’amaguru, gusiganwa ku magare, ndetse n’indi mikino irimo Tennis yo mu muhanda na Basketball ikinwa n’amakipe y’abakinnyi batatu.
Car Free Day yatangijwe muri Gicurasi 2016, igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali kugira umuco wo gukora siporo bityo bakarushaho kugira ubuzima bwiza.
Iki gikorwa kandi kigamije gukangurira abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama z’ubuzima bakanapimwa zimwe muri izo ndwara ku buntu.
Nubwo yatangiriye mu Mujyi wa Kigali, Car Free Day imaze kuba umuco wagutse, kuko n’indi mijyi n’uturere two mu Ntara zitandukanye na byo bigenda byitabira iki gikorwa.
Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko gukora siporo ari bumwe mu buryo bw’ingenzi bufasha abantu kwirinda indwara zitandura.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Umunyarwanda Theobard Habineza wo muri Carnegie Mellon University ku bijyanye n’imyuka ihumanya ikirere, bwagaragaje ko mu minsi ya Car Free Day, imyuka ihumanya ikirere mu Mujyi wa Kigali igabanyuka ku kigero cya 17%.

