Burundi: Abantu Umunani Bapfiriye Mu Mubyigano Igiterane Kirangiye

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read
Bujumbura. Ifoto@The Travel Fugitive

Polisi y’Uburundi itangaza ko hari abantu umunani baherutse gupfira mu mubyigano wakurikiye igiterane cyabaye ku Cyumweru ubwo bari basohotse batashye.

Abapfuye uko ari umunani bazize gukandagirana n’aho abandi icyenda barahavunikira, baranakomereka.

Hari mu giterane cya Pasiteri Chris Ndikumana uri mu bakunzwe cyane mu Burundi

Abantu babarirwa mu bihumbi byinshi bari baje guteranira mu kibuga cy’Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyi rya ETS Kamenge muri Bujumbura, igiterane kirangiye baza guhurira mu marembo bataha barakandagirana, bamwe bavunika imbavu bibaviramo urupfu.

Mu kubyigana kandi basunitse urukuta runini rurahirima rugwira bamwe barahakomerekera cyane.

Abahuye n’ako kaga bajyanywe mu bitaro  by’umwami Khaled( i Burundi babyita Hopital Roi Khaled) batandatu barahagwa mu gihe abandi babiri baguye mu bitaro bya gisirikare.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *