Kagame Yaganiriye Na Gates K’Uguteza Imbere u Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
Perezida Kagame ubwo yakiraga Bill Gates uri mu Rwanda mu ruzinduko rwo kureba uko yakorana narwo.

Perezida Paul Kagame yakiriye Bill Gates, umwe mu baherwe bakomeye bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, washinze sosiyete ya Microsoft afatanyije na Paul Allen, akaba n’umugiraneza ndetse n’Umuyobozi w’Ikigo cya Gates Foundation.

Baganiriye ku buryo bwo kurushaho gukomeza ubufatanye bw’iki kigo na Leta y’u Rwanda, banarebera hamwe uko bwakwagurwa mu nzego zirimo ubuzima, guteza imbere ubuhinzi, ubwenge buhangano (Artificial Intelligence – AI), n’ibikorwaremezo bya serivisi za Leta zikoresha ikoranabuhanga.

Ibiganiro byashimangiye ubufatanye bumaze imyaka irenga makumyabiri hagati y’u Rwanda na Gates Foundation.

Muri icyo gihe, iki kigo cyagize uruhare rukomeye mu gushyigikira gahunda z’u Rwanda zigamije guteza imbere ubuvuzi, kurwanya imirire mibi, kongera umusaruro w’ubuhinzi no guteza imbere udushya n’ikoranabuhanga.

U Rwanda ruzwi ku rwego mpuzamahanga kubera gahunda yarwo ikomeye y’abajyanama b’ubuzima, umubare munini w’abaturage bakingirwa indwara, ndetse n’imikoreshereze myiza y’ikoranabuhanga n’amakuru mu kunoza serivisi zihabwa abaturage.

Mbere y’ibi biganiro, Bill Gates yasuye Urwibutso rwa Kigali rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi aho yunamiye inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 zihashyinguye, ashyira indabo ku mva rusange mu rwego rwo kubaha icyubahiro.

Mu butumwa yasize mu gitabo cy’abashyitsi, Bill Gates yagize ati: “Biratangaje kubona uburyo u Rwanda rwashoboye kwiyubaka nyuma y’ibyago bya Jenoside, rukaba rukomeje kubaka igihugu gikomeye. Uru rwibutso ni ingenzi cyane kuko rufasha abantu gukomeza kuzirikana abazize Jenoside.”

Mbere y’uyu mwaka, Gates Foundation, OpenAI na Guverinoma y’u Rwanda batangije gahunda yitwa Horizon1000 ifite agaciro ka miliyoni $50.

Iyi gahunda igamije gukoresha ikoranabuhanga rya AI mu guteza imbere serivisi z’ubuvuzi bw’ibanze, aho u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere iyi gahunda itangirizwamo.

Ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Bill Gates byagaragaje ubushake buhuriweho n’u Rwanda na Gates Foundation bwo gukoresha udushya, ikoranabuhanga n’ubufatanye bufite intego, kugira ngo iterambere rigere kuri bose kandi ubuzima bw’Abanyarwanda burusheho kuba bwiza.

Amakuru kuri Bill Gates

Bill Gates yavukiye i Seattle muri Leta ya Washington muri Amerika ku wa 28 Ukwakira 1955.

Mu 1975 yashinze sosiyete ya Microsoft afatanyije na Paul Allen, iza kuba imwe mu masosiyete akomeye ku isi mu gukora porogaramu za mudasobwa. Mu myaka yakurikiyeho yabaye umwe mu bantu bakize kurusha abandi ku isi.

Mu mwaka wa 2000, Bill Gates n’uwari umugore we Melinda bashinze Gates Foundation, kimwe mu bigo bikomeye by’ubugiraneza ku isi.

Iki kigo gishora miliyari z’amadolari mu bikorwa byo kurwanya indwara nka malaria na SIDA, guteza imbere uburezi, ubuhinzi, isuku n’isukura, ndetse no gufasha ibihugu bikennye kubona serivisi z’ubuzima zinoze.

Bill Gates akunze kugaragaza ko Afurika ifite amahirwe menshi yo kwihutisha iterambere binyuze mu gushora imari mu buzima, uburezi, ikoranabuhanga n’urubyiruko.

Ni yo mpamvu u Rwanda rukomeje kuba umwe mu bafatanyabikorwa b’ingenzi ba Gates Foundation mu gushyira mu bikorwa imishinga igamije iterambere rirambye n’imibereho myiza y’abaturage

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *