Raporo yasohowe na The Wall Street Journal ivuga ko Iran yimuriye imashini nyinshi zitunganya uranium (centrifuges) mu nyubako zicukuwe mu nda y’umusozi wa Pickaxe wegereye ikigo cya Natanz kimaze iminsi kivugwaho kuba ahantu hatunganyirizwa ubutare bukorwamo intwaro za kirimbuzi.
Aya makuru amaze igihe avugwa n’abayobozi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no muri Israel bashinja Iran gushaka gukora intwaro za kirimbuzi.
Bivugwa ko izo mashini zazanywe muri uwo musozi nyuma y’intambara yamaze iminsi 12 yabaye muri Kamena 2025, igihe Amerika na Israel bagabaga ibitero bikomeye ku bigo bitatu bikomeye bya Iran bikorerwamo gahunda za kirimbuzi.
Icyo gikorwa cya gisirikare Amerika yakise ‘Midnight Hammer.’
Abayobozi ba Amerika na Israel bavuga ko kwimurira ibi bikoresho ahantu hihishe cyane munsi y’umusozi byongereye impungenge z’uko Iran ishobora kuba ishaka gukomeza gutunganya uranium, kabone n’ubwo yagabwaho ibindi bitero bya gisirikare.
Umusozi wa Pickaxe uherereye mu Majyepfo y’uruganda rwa Natanz, ahari kimwe mu bigo bikomeye bya Iran bitunganya uranium, byagabweho ibitero muri Kamena 2025.
Nk’uko ikigo Institute for Science and International Security (ISIS) cyo muri Amerika gikora ubushakashatsi ku ikwirakwizwa ry’intwaro za kirimbuzi kibitangaza, inyubako zicukuwe munsi y’umusozi wa Pickaxe ntizigeze zibasirwa muri ibyo bitero.
Amafoto yafashwe na satelite agaragaza ko iyi nyubako yubatswe ku burebure burenga metero 100 munsi y’urutare rukomeye, bikaba bituma iba irinzwe kurusha ikigo cya Fordow, na cyo gisanzwe kizwi nk’ikigo cya kirimbuzi cyubatse mu kuzimu gifite ubwirinzi bukomeye.
Abasesenguzi bavuga ko kugera kuri ubwo burebure no kuhasenya ari akazi gakomeye cyane ku buryo bitabura kugora n’ibigo bya gisirikare bya Amerika bifite ibisasu byabugenewe byo gusenya ibigo byubatse mu kuzimu.
Ku ruhande rwayo, Iran ivuga ko iyo nyubako igamije gusa gukora no guteranyirizwamo imashini zigezweho zitunganya uranium, aho kuba uruganda rukorerwamo ibikorwa byo kuyitunganya.
Icyakora, Iran yakomeje kubuza abagenzuzi b’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu za Kirimbuzi (IAEA) kwinjira muri icyo kigo ngo bagenzure ibihakorerwa.
Umuyobozi Mukuru wa IAEA, Rafael Grossi, yasabye Iran gutanga ibisobanuro byimbitse ku bikorerwa muri iki kigo gusa kugeza ubu, Iran ntiratangaza amakuru yafasha kwemeza ibyo ivuga cyangwa gukuraho impungenge z’uko hashobora kuba harimo ibikoresho cyangwa ibikorwa bifitanye isano na gahunda za kirimbuzi.

Kubera uburyo icyo kigo cyubatswe mu kuzimu kandi kikaba kirinzwe n’urutare rwinshi, cyabaye kimwe mu byibandwaho cyane mu makimbirane hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Perezida wa Amerika, Donald Trump, yavuze ko ashobora gufata ingamba zikomeye zo gusenya icyo kigo, anongeraho ko ubutegetsi bwe bukomeje gukurikiranira hafi ibikorwa byose biri kubera ku bwinjiriro bw’iyo myobo.
