Nduhungirehe Yasubije Muyaya Uhakana Imbaraga Za FDLR

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read

Mu gusubiza Patrick Muyaya uvugira Guverinoma ya DRC wavuze ko FDLR ari urwitwazo u Rwanda rukoresha ngo rusahure igihugu cye, Nduhungirehe yibukije uko iki kibazo giteye.

Mu kugira icyo avuga ku byavuzwe na Muyaya, Nduhungirehe yavuze ko hari inkuru imaze iminsi ivugwa ku bijyanye n’umutwe wa FDLR n’uko Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo iwufata.

Nduhungirehe avuga ko kugira ngo wumve uburyo DRC yigiza nkana kuri iyi ngingo, ari ngomba kuzirikana uko ubuyobozi bwayo bwabonaga FDLR mu mwaka wa 2024.

Tariki 21 Werurwe 2024, ubwo habaga inama ya mbere y’Abaminisitiri mu rwego rw’ibiganiro bya Luanda byayoborwaga na Christophe Lutundula, wari Visi Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC, yemeye ko azatanga “gahunda yo kurimbura FDLR”.

Mu itangazo rya nyuma ry’iyo nama, hanavuzwe ko nyuma yo gukuraho FDLR, u Rwanda na rwo rwari kuvanaho ingamba zarwo z’ubwirinzi.

Ariko hashize iminsi ibiri gusa, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Kinshasa, uwo muyobozi yavuze ibinyuranye n’ibyo yari yemeye, atangaza ko FDLR itabaho, ndetse anasaba abanyamakuru kumwereka aho abarwanyi b’uwo mutwe babarizwa.

Nyuma y’amezi atandatu, muri Nzeri 2024, ingabo za Congo (FARDC), ku mabwiriza no mu bufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zari zateguye ibitero ku birindiro bya FDLR.,

Icyakora nk’uko Minisitiri Nduhungirehe akomeza abyemeza, icyo gikorwa cyaje kuba impfabusa, kuko bivugwa ko Jenerali Peter Cirimwami yaba yaramenyesheje FDLR ayo makuru mbere y’uko ibitero bitangira.

Byarakaje Abanyamerika, ndetse biza no kugarukwaho mu nama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

Nubwo ibyo byari byabaye, ku wa 31 Ukwakira 2024, impuguke mu bya gisirikare n’ubutasi zo muri DRC, u Rwanda n’umuhuza Angola bahuriye i Luanda, bemeranya ku nyandiko yiswe CONOPS, igena uko FDLR yagombaga gucibwa intege burundu n’uko u Rwanda rwakuraho ingamba zarwo z’ubwirinzi.

Iyi CONOPS yemejwe ku mugaragaro n’Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga ku wa 25 Ugushyingo 2024 i Luanda.

Gusa kuri uwo munsi nyirizina, amakuru yavugaga ko muri Kivu y’Amajyaruguru habereye inama z’ubufatanye hagati y’ubuyobozi bwa FARDC na FDLR.

Ibi byafashwe nk’ikimenyetso cy’uko hari ukutavuga rumwe hagati y’ibyavugirwaga mu nama mpuzamahanga n’ibyakorerwaga ‘ku kibuga.’

N’ubwo bimeze bityo, CONOPS yabaye imwe mu nkingi zikomeye z’ibiganiro bya Luanda, ndetse iza no kwinjizwa uko yakabaye mu masezerano yasinyiwe i Washington ku wa 27 Kamena 2025 no ku wa 4 Ukuboza 2025, agamije amahoro n’iterambere birambye mu burasirazuba bwa DRC.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe kuri X yakomeje ati: “Uyu munsi, hashize hafi imyaka ibiri hatanzwe isezerano ryo gukuraho FDLR, ariko haracyari abayobozi ba Congo bahakana kubaho k’uyu mutwe.”

Ababirebera hafi bavuga ko gusenya FDLR ari inkingi ya mwamba mu masezerano mpuzamahanga agamije amahoro arambye mu karere.

Iby’uko ugizwe n’abakambwe, Nduhungirehe asanga ubwabyo budahamye kuko ingengabitekerezo yawo igera mu bato kandi ko abo bakomeje kujya muri FDLR.

Asanga igihe cyose iki kibazo kitarakemurwa mu buryo bwa burundu, kubona umutekano urambye mu Karere bizakomeza kugorana.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *