Uburyo Bune Amerika Iteganya Gukoresha Itera Irani

Umwanditsi wa Taarifa
5 Min Read
Umunyamakuru mu kiganiro na Trump: Ifoto: White House.

Perezida wa Amerika, Donald Trump, ari mu ‘cyeragati’ yibaza uburyo buboneye yazakoresha atera Irani. Naramuka ayiteye, bizaba aricyo kintu gikomeye akoze muri iyi manda ye ya kabiri kugeza ubu.

Mu gihe ibyo bitamworoheye, ku rundi ruhande ari ku gitutu ashyirwaho n’abandi banyapolitiki bo mu gihugu cye kuko kugaba igitero bigomba kubanza kwemezwa na Sena.

Uyu muyobozi ariko ashobora kuzabikora atiriwe abyemererwa n’abashinga amategeko kuko n’ubundi igitero aherutse kugaba muri Venezuela agashimuta Nicolas Maduro ntiyigeze abibamenyesha ngo bagire icyo babitangazaho.

Nubwo benshi mu basesenguzi batatekerezaga ko impaka za Amerika na Irani zizaba zigikomeje muri Gashyantare, ndetse zikazanagera hafi muri Werurwe, hari inzira enye zitekerezwaho zishobora gutuma intambara itangira niba nta masezerano agezweho ngo anyure Amerika.

The Jerusalem Post(ikinyamakuru gikomeye cyo muri Israel) yanditse ko hari uburyo bune iriya ntambara ishobora kuzashozwa:

Inzira ya mbere

Trump ashobora gutera Irani hagati yo ku Cyumweru no ku wa Kane.

Ibi byashoboka mu gihe yaba yafashe icyemezo cyo gutera Teheran ariko agategereza ko imyiteguro ya gisirikare irangira no kubona ikimenyetso gihagije cy’uko ibiganiro na Repubulika ya Kisilamu ya Irani bitazatanga umusaruro uhagije ngo yisubireho.

Byanashoboka ko iyi ntambara yatangira  kuwa Kane niba Iran itanze icyifuzo  ntikinyure Trump.

Icyakora, ibi ni byo kudahita wemeza ako kanya kuko kuwa Kane hateganyijwe inama izahuza abayobozi ba Amerika n’aba Irani kandi birashoboka ko Trump yakwifuza kubanza gusesengura neza icyifuzo cya Irani mbere yo gufata icyemezo cya nyuma.

 Inzira ya kabiri

Trump ashobora gutera Iran mu ntangiriro cyangwa hagati y’icyumweru gitaha. Niba iyo ntambara idatangijwe muri iki Cyumweru, birashoboka ko yazatangizwa mu Cyumweru gitaha.

N’ubundi kandi  mu Cyumweru gishize, yahaye Repubulika ya Kisilamu iminsi 14 yise ‘ntarengwa’ yo kugera ku masezerano avuga ko nibitaba ibyo, azatera.

Gusa nanone hari ubwo uyu muyobozi ajya yisubiraho mu byemezo aba yaratangaje mbere.

Iminsi 14 Trump yahaye Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, iminsi 14 niyuzura, ashobora kuzabanza gusesengura icyifuzo gishya kizava i Teherani ku wa Kane, ariko naramuka asanze kitamunyuze ashobora gutera muri icyo gihe.

Inzira ya gatatu

Igisirikare cya Amerika gishobora gutera nyuma ya tariki ya 19 Werurwe, nyuma y’ukwezi kwa Ramadani.

Ukwezi gutagatifu kwa Ramadani kwatangiye mu cyumweru gishize kukazarangira ku wa 19, Werurwe, 2026.

Mu guhitamo kubigenza atyo, Perezida wa Amerika azaba yirinda kurakaza Abisilamu aho bari ku isi hose muri iki gihe cy’ukwezi kwabo kwera.

Kuri iyi ngingo kandi, aramutse ateye muri iki gihe yabura amaboko y’ibihugu by’Abisilamu yamufasha muri iyi ntambara kuko abaturage babyo baba bari mu gifungo cyo kwiyiriza, ikintu cyubahirizwa cyane muri iki gihe.

Byaha Irani kandi amahirwe yo kugaragaza Amerika nk’igihugu cy’amahanga kigamije kwibasira Uburasirazuba bwo Hagati, bigatuma kandi abari baritwaye ho Irani umwikomo bayishinja kwica abigaragambyaga baba babyibagiwe bagahugira ku byo bafata nk’ubushotoranyi bwa Amerika ya Trump.

Inzira ya kane

Ubundi buryo bwateganywa hagati aha ni uko Amerika ishobora gukomeza kugumana ingabo nyinshi mu Karere igihe kirekire itaratangiza intambara mu gihe itaragera ku masezerano ahamye avuye ku biganiro iri kugirana na Irani.

Ubu buryo ariko bwo burasa n’ubudahabwa amahirwe menshi kuko kugumana ingabo n’ibikoresho igihe kirekire ahantu nka hariya bihenze cyane.

Ndetse abasesenguzi benshi ntibemera ko Trump yagumana iri tsinda rinini rya gisirikare kugeza hagati muri Werurwe ritarakora icyarijyanye.

Mu gihe ari uko ibintu byateganywa kugeza ubu, amateka yerekanye ko Irani ifite uburyo bwayo iganiramo butuma ibiganiro byayo hari abo birambira bakabivamo.

Ibi byose bishobora gutuma ibintu bikomeza gusigara mu gihirahiro, Trump agategereza ko hazaboneka igisubizo gisobanutse kurusha guhitamo intambara cyangwa amasezerano ashobora gufatwa nk’intege nke za Irani.

Ese Isiraheli yakwinjira muri iyo ntambara?

Mu gihe ibintu bitarasobanuka neza, i Yeruzalemu baryamiye amajanja kuko batekereza ko Amerika nitera Irani, iyi nayo izarasa kuri Isiraheli nko kwihimura kuri Washington.

Muri Isiraheli bamwe batekereza ko Irani izahita yihimura uko byagenda kose, gusa abandi bikabwira ko niba Isiraheli igaragaje ko itazabyzivangamo, Irani ishobora kwibasira gusa ibirindiro bya Amerika n’ubwato bwayo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Ubuyobozi bwa Isiraheli ariko bwo buvuga ko iki gihugu gishobora kwifatanya na Amerika mu gitero cyayoborwa nayo.

Babiterwa n’uko bumva ko gutegereza kuzareba uko Irani izabyitwaramo kuri Isiraheli byaba ari ubupfapfa.

Mu buryo bune bwavuzwe haruguru bwose, ubwa kabiri nibwo bufatwa nk’aho bwazakora kurusha ubundi.

Iby’iyi ntambara ni ibyo gutega amaso…

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *