32% By’Abanyarwanda Bumva Ko Kuvanga Indimi Ari Ubusirimu

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read

Ambasaderi Robert Masozera uyobora Inteko y’Umuco n’Ururimi avuga ko ubushakashatsi bakoreye hirya no hino mu Rwanda cyane cyane mu Mujyi wa Kigali basanze 32% by’Abanyarwanda bumva ko kuvanga indimi ari ubusirimu.

Yabivugiye mu ijambo ryo gufungura umunsi u Rwanda rwizihirijeho umunsi mpuzamahanga wahariwe ururimi kavukire wazihirijwe mu mujyi wa Kigali.

Ikindi kibazo cyagaragaye ni uko abantu bagera kuri 14% babona ko iby’uko Ikinyarwanda cyavangwa n’izindi ndimi ‘ntacyo bitwaye’.

Intebe y’inteko Masozera avuga ko basanze kandi ku byapa cyangwa mu zindi nyandiko za Leta zigenewe abaturage Icyongereza gikoreshwa hejuru ya 70%, mu gihe Ikinyarwanda kiri kuri 15%.

Ibi bigira ingaruka ku mitangirwe inoze ya serivisi kuko hari n’ubwo umuturage atabasha kuyaka kuko atazi icyo biba bisobanuye.

Ku rundi ruhande, Ambasaderi Robert Masozera avuga ko basanze 94% by’Abanyarwanda basanga Ikinyarwanda ari ingenzi mu mibanire yabo.

Kutavuga neza Ikinyarwanda ni ikibazo kijya kigarukwaho na Perezida Paul Kagame.

Nko mu Nama y’igihugu y’Umushyikirano iheruka, hari umusore yasubirishijemo ibyo yari avuze kuko byarimo kwica Ikinyarwanda.

Kagame yigeze gusaba Abanyarwanda kwirinda kuvanga ururimi rwabo n’urw’amahanga, avuga ko mu gihe ushatse kuvuga Ikinyarwanda uba ukwiye kutakivangira.

Ndetse yigeze gucyaha Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo Ingabire Paula ubwo yari avuze ijambo, Kagame akavuga ko icyo atari Ikinyarwanda ahubwo ari Ikirundi.

Hari mu Nama y’igihugu y’Umushyikirano yabaye mu mwaka wa 2023.

Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ururimi Kavukire wizihizwa buri mwaka ku wa 21, Gashyantare.

Watangijwe n’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco, ari cyo UNESCO, mu mwaka wa 1999, utangira kwizihizwa ku rwego mpuzamahanga muwa 2000.

Washyizweho mu rwego rwo rwibuka abanyeshuri biciwe muri Bangladesh mu 1952 baharaniraga ko ururimi rwabo rw’Ikibengali rwemerwa.

Indi mpamvu yari iyo gushishikariza amahanga kurengera no guteza imbere indimi kavukire ziri mu kaga ko kuzimira.

Hari indi mpamvu kandi yo guteza imbere uburezi bukoresha indimi kavukire, cyane cyane ku bana bato.

Nyuma y’itangizwa ry’iyo politiki, ibihugu byinshi byashyizeho politiki zo kurinda no guteza imbere indimi zabyo.

Uyu munsi mpuzamahanga wafashije mu bukangurambaga bwo gukoresha indimi kavukire mu mashuri no mu itangazamakuru.

Ugaragaza ko indimi kavukire zigira uruhare mu iterambere rirambye.

Mu Rwanda, uyu munsi uba umwanya wo gukomeza guteza imbere no gusigasira Ikinyarwanda nk’ururimi fatizo rw’umuco n’ubumwe by’Abanyarwanda.

Ikinyarwanda kivugwa n’abantu barenga miliyoni 20 hirya no hino ku isi.

Mu Rwanda abaturage hafi ya bose (abarenga miliyoni 14) barakivuga kuko ari ururimi kavukire.

Muri Uganda, cyane cyane mu gice cy’Amajyaruguru ashyira Uburengerazuba uru rurimi ruvugwa n’abarenga miliyoni 1.

No muri Repubulika ya Demukarasi hari abaturage bahatuye bavuga Ikinyarwanda.

Hari n’Abanyarwanda baba mu mahanga (u Burayi, Amerika n’ahandi) bakivuga.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *