Kayonza: Inkuba Yibasiye Inka

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Umwana ari guha inka amamininwa.

Ubwo inka icumi zarishaga mu rwuri ruri Midugudu ya Nyarusange na Kamuhabura mu Kagari ka Rubimba mu Murenge wa Kabare muri Kayonza, inkuba yarazikubise yicamo eshanu.

Inkuba ivugwa aha, yakubise ayo matungo mu minsi ibiri ikurikirana, hamwe hari ku wa Kabiri, undi uba bukeye bw’aho.

Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ntitaganza amazina y’aba nyiri inka, gusa avuga ko mu Murenge ayoboye no mu bindi bice bya Kayonza, muri iki gihe hari kugwa imvura irimo inkuba, bigashyira mu kaga amatungo ari nako bihombya aborozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Djafari Bagirigomwa, yagize ati: “Inkuba yakubise inka 10 z’abaturage babiri, eshanu zihita zipfa ako kanya.”

Yasabye abaturage gufata ingamba zo kwirinda kuko igihe cy’imvura gikomeje kwiyongera, agaragaza ko inkuba n’imiyaga ikomeye bishobora guteza ibyago bikomeye.

Ati: “Turahamagarira abaturage kongera ingamba zo kwirinda, bakaba baretse kujya mu bishanga ahadendeje amazi, bakazirika ibisenge by’inzu kugira ngo birinde inzu zabo gusakamburwa n’umuyaga.”

Djafari yanaburiye abaturage kwirinda gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga nka telefone zigendanwa, radiyo na televiziyo mu gihe imvura iri kugwa imvura ivanzemo inkuba kuko byongera ibyago byo gukubitwa n’inkuba.

Intara y’Iburasirazuba mu bice byayo binyuranye imaze iminsi igwamo imvura nyinshi, igateza ibiza birimo inkuba, imyuzure n’inkubi.

Mu bindi bice by’igihugu ho bahura n’ubundi bwoko bw’ibiza burimo inkangu, imyuzure n’ibindi.

Meteo Rwanda imaze iminsi itangaje ko hagati ya tariki 21 na 28, Gashyantare, 2026 u Rwanda ruzagusha imvura irenze isanzwe igwa mu gihe nk’iki.

Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi, MINEMA, iburira abantu kwigengesera mu gihe nk’icyo, bakirinda ibintu byose byashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *