Umunyarwanda Warwanye Intambara Ya Kabiri Y’Isi Yujuje Imyaka 106

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
Nyagashotsi Epimaque. Ifoto: Taarifa Rwanda.

Ku myaka 106, Captaine(Rtd) Nyagashotsi Epimaque aracyagenda neza adasindagizwa kandi aracyibuka byinshi mu byaranze amateka, yaba aye cyangwa ay’aho yabaye n’abo babanye.

Ikindi kandi afite amaso areba neza ku kigero byibura wavuga ko kirengeje icyo abantu bo mu kigero cye bashobora kurebamo.

Biranashoboka ko ari we Munyarwanda ushaje kurusha abandi bazwi kugeza ubu.

Taarifa Rwanda yasuye uyu musirikare w’inararibonye aho atuye i Gatsibo, mu nzu yahawe n’Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame, mu myaka itanu ishize.

Umunyamakuru yabajije Nyagashotsi ati: “Ubu ufite imyaka ingahe?”

Undi mu ijwi rituje ati: “Ubu mfite imyaka 106.”

Twamusanze yicaye hanze ku irembo, ari kota akazuba ka nimugoroba, areba abantu banyura hafi y’iwe bagahagarara bakamusuhuza, baganira ku mibereho y’aho batuye.

Yari ategereje kandi ko umushumba acyura inka ye kuko umugoroba w’amataha y’inka wari ugeze.

Iyo nka na yo yayihawe na Perezida Kagame nyuma yo kubimusaba biciye mu nkuru Taarifa Rwanda yakoze, uwo musaza agasaba Perezida Kagame ko aramutse amugabiye inka, yaba amuhaye amasaziro meza.

Umwana we wa bucura yitwa Ingabire Yvonne, aba i Kigali aho yabonye akazi.

Uyu musaza asigaye abana n’umuntu umufasha kwita ku nka no gukora imirimo yo mu rugo.

Mu mwaka wa 2021, Perezida Kagame yahaye uyu musirikare warwanye mu Ntambara ya Kabiri y’Isi inzu yuzuye ibikoresho byose, ubutaka burenga hegitari imwe bwo guhinga ndetse n’inka itanga umukamo mwinshi.

Nyagashotsi ni umuntu ukunda umurimo.

Ubutaka bwe burahinzwe neza kandi butanga umusaruro mwinshi buri gihembwe.

Inka yahawe yapfuye imaze kubyara inyana, ubu iyo nyana yarakuze ubu yabaye ijigija kandi mu minsi iri imbere ishobora kongera kubyara.

Uyu musaza arashimira cyane Perezida Kagame ku bwo kumuhindurira ubuzima.

Ati: “Kagame yampaye amata n’ibiryo. Mfite ubuzima bwiza kandi sinzongera gusonza. Imana ihe umugisha umuyobozi wacu.”

Umusaza Nyagashotsi Epimaque ubu afite imyaka 106.

Icyakora, Nyagashotsi afite icyifuzo kimwe: arifuza guhabwa ibyangombwa byemeza ubutaka yahawe ko ari ubwe bwite.

Yagize ati: “Iyo ngiye kugura ifumbire, bansaba UPI y’ubutaka ariko sinyifite. Nagerageje kubiganiriza umuyobozi w’Akarere ariko nta bufasha nabonye,” ibyo akabivuga yerekana umurima w’ibigori bigaragara ko ukeneye ifumbire.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *