*Abasomyi bamenye ko hari ikintu kiri gutegurwa bucece i Kinshasa.
Mu gikari kandi kure y’amaso ya dipolomasi isanzwe, imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Congo, hamwe n’indi mitwe iyirwanya harimo abanyamahanga n’Abanyarwanda bari mu buhungiro, iri gushyiraho ihuriro rihuriweho rigamije kurwanya ubuyobozi bw’u Rwanda.
Wakwibaza uko biteye!
Icyahoze gisa nk’abantu n’imitwe itandukanye ikurikirana inyungu zayo ku giti bwite, ubu kiri guhurizwa hamwe buhoro buhoro ngo gihinduke, umuyoboro umwe wa politiki n’igisirikare, nk’uko abakora iperereza babivuga.
Raporo y’ubushakashatsi iherutse gusohoka yakozwe na Consortium International pour les Droits de l’Homme au Congo (CIDHC), igizwe n’impuzamiryango ya sosiyete sivile zirimo Convention pour le Respect des Droits Humains (CRDH), Action pour les Droits Humains (APDH), Diaspora Plurielle Congolaise (DPC), Collectif Gakondo USA na Mutualité Isoko Diaspora, igaragaza ko iki gikorwa gishobora kuba cyaratangiye gushyirwa mu bikorwa.
Ivuga ko hari ibiganiro biri kubera mu nama zo ku rwego rwo hejuru i Kinshasa, zigamije guhuza imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Congo n’ihuriro rya opozisiyo ya politiki iri mu mahanga, hagamijwe gushyiraho “ihuriro mpuzamahanga” rigamije kongera igitutu cya gisirikare n’icya politiki k’u Rwanda.
Nk’uko raporo ibivuga, uyu mugambi ugamije guhindura imitwe n’abantu bari batatanye ukabashyira ku rubuga rumwe rufite “urwego ruhoraho rwo guhuza ibikorwa, gahunda ihuriweho y’ingamba, n’ubuyobozi bumwe bushobora kuvugira iri huriro ku rwego mpuzamahanga.”
Abashakashatsi ba CIDHC bavuga ko imirimo yo kubaka iri huriro yamaze gutangira.
Bagaragaza ko mu Ukwakira, 2025 habaye inama y’itegura yabereye i Cape Town muri Afurika y’Epfo, aho abitabiriye baganiriye k’uburyo bwo gushaka abarwanyi, gukusanya inkunga mu bihugu by’amahanga (diaspora) no kubaka politiki ihuriweho igenewe kumvikanisha umugambi wabo ku ruhando mpuzamahanga.
Bivugwa ko Jean-Luc Habyarimana, umuhungu w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana, yitabiriye iyo nama akoresheje uburyo bw’iyakure (online), ibintu raporo isobanura nk’igerageza ryo gukusanya inkunga ya politiki azaba ayoboye.
Iperereza ryafashe indi ntera nyuma y’ikintu cyateje impaka mu Karere.
Ku wa 03, Werurwe, 2026, umutwe wa Forces Démocratiques de Libération du Rwanda (FDLR) wasohoye itangazo mu mujyi wa Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ahagenzurwa na Guverinoma ya Congo nyuma y’uko M23 ihavuye.
Muri ryo, FDLR yemeje ubuyobozi bwayo bukuru bukorera muri uwo mujyi, inashimira Perezida Félix Tshisekedi ku nkunga ayitera, yongera kwemeza ko ishyigikiye inzego za Leta ya Congo.
Ku bwa CIDHC, akamaro k’icyo gikorwa karakomeye cyane.
Raporo igira iti: “Ubushobozi bw’umutwe uri mu bihano mpuzamahanga bwo gusohora itangazo rya politiki uri mu gace kagenzurwa na Guverinoma ni ikintu gikomeye gisaba gusuzumwa neza.”
Abakoze iperereza bavuga ko iryo tangazo rishobora kuba ari agace gato k’igikorwa kinini cyane kiri kuba.
Raporo igaragaza ibindi bikorwa byabaye mbere, bishobora kwerekana ko hari imigambi ya politiki iri gutegurwa mu ibanga.
Muri ibyo harimo ingendo zivugwa ko Jean-Luc Habyarimana yagiriye i Kinshasa mu mwaka wa 2024 ndetse no mu ntangiriro za 2026, aho bivugwa ko yahuye n’abantu begereye ubutegetsi bwa Congo ndetse n’abari mu nzego z’umutekano.
Buri nama ku giti cyayo ishobora kugaragara nk’ibisanzwe; ariko zose hamwe, raporo ivuga ko zisa n’ibice byuzuzanya mu gushaka kubaka igishushanyo kinini cya politiki n’umutekano mu Karere.
Ikindi gikorwa cyagarutsweho ni icyo mu 2024, aho bivugwa ko hari ibiganiro byo kwakirira muri Congo abantu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bari barahungiye muri Niger.
Nubwo uwo mugambi waje guhagarikwa nyuma y’uko itangazamakuru ribishyize ahagaragara, raporo ivuga ko kuba byarigeze gutekerezwa byateje ibibazo ku bijyanye n’intego za politiki n’iyubahirizwa ry’inshingano mpuzamahanga.
Ubushakashatsi bwakorewe aho ibintu bibera bukozwe na CIDHC bwerekanye indi sura y’ibi bintu.
Mu biganiro bagiranye n’abahoze ari abarwanyi ba FDLR bari mu kigo cya Mutobo gishinzwe kwakira abavuye mu mitwe yitwaje intwaro mu Rwanda, bamwe bavuze ko uwo mutwe ugifite imiyoboro ikomeye mu bice bimwe byo mu Burasirazuba bwa Congo.
Bamwe mu babajijwe bavuze ko abayobozi bakuru ba FDLR bagiye banyura mu butaka bwa Congo nta nkomyi zikomeye bahura na zo, mu gihe abandi bavuze ko hari igihe uwo mutwe wakoranye ibikorwa n’ibice by’ingabo za Congo mu kurwanya indi mitwe yitwaje intwaro ihanganye na yo.
Ibi bivugwa bihura n’ibyagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe mbere n’inzobere za UN, ikigo Human Rights Watch na Amnesty International, byagiye bigaragaza uruhare rwa FDLR mu bitero byibasira abasivile, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gusoresha abaturage ku gahato no kunyereza umutungo kamere.
Ku banditse raporo ya CIDHC, ibimenyetso bigaragara si ibyo kwirengagiza.
Ushingiye ku itangazo rya Uvira, bivugwa ko ubufatanye bwa politiki, gukusanya inkunga mu mahanga ndetse n’ubuhamya bw’abahoze ari abarwanyi byose hamwe bigize icyo raporo yita “urukurikirane rw’ibimenyetso bihurira hamwe” byerekana ko hashobora kuba hari ibiri gukorwa bishobora guhungabanya umutekano w’Akarere.
Niba ibyagaragajwe muri raporo ari ukuri, ingaruka zishobora kurenga kure Uvira cyangwa Kinshasa.
Byaba bivuze ko munsi ya dipolomasi isanzwe igaragara ku mugaragaro, hari urugamba rushya rwo guhatanira ubutegetsi mu Karere rutegurirwa i Kinshasa.
Igitangaje ni uko ibitegurirwa i Kinshasa bidakunze kuba ibanga ry’igihe kirekire!

