Colonel Mugambi Mungamba Desiré uyobora Ibiro bya RDF bishinzwe guhuza abasivili n’abasirikare na ACP Teddy Ruyenzi bavuga ko kuva mu mwaka wa 2009 kugeza ubu, ibikorwa by’amajyambere izo nzego zagejeje ku baturage byivugira.
Muri uwo mwaka nibwo Perezida Paul Kagame yatangije icyumweru kitwaga Army Week nyuma biza kwitwa ibikorwa by’ingabo n’inzego z’umutekano.
Migambi Mungamba asanga kuva icyo gihe ibyo bikorwa byarubatswe ubusabane n’icyizere gikomeye hagati y’abaturage n’ingabo n’izindi nzego z’umutekano.
Ati: “ N’imibereho yabo yarazamutse kandi iyo tutabigeraho, byari kuba ari ikibazo gikomeye cyane.”
Ndetsen go mu murongo w’ibitekerezo n’imikorere ya RDF, harimo ingingo ikomeye yo gukorana n’abaturage no kubarinda ubukene cyangwa indi mibereho mibi yose.
Colonel Migambi Mungamba Desiré avuga ko iyo ntego yatangiranye n’urugamba rwo kubohora u Rwanda kuko Perezida Kagame( icyo gihe yari umugaba w’ingabo zari iza Armée Patriotioque Rwandaise, APR) niwe wabahaye umukoro wo kuzirikana ko ingabo ari zo u Rwanda ruzubakirwaho mu gihe kirekire.

Uyu musirikare avuga ko muri iki gihe bakora k’uburyo baruhura umuturage muri byinshi ntagorwe no kugera ku mazi meza.
Atanga urugero rw’i Kayonza aho begereje abaturage amazi mu rwego rwo kubavuna amaguri ngo batavoma kure.
Si amazi gusa nk’uko abivuga, ahubwo harimo no koroza abantu ngo bace ukubiri n’imirire mibi ikunze kuzahaza abana, bikagendana ko kubukira amashuri no kuborohereza ngo abgire uruhare mu gutuma abaturage batekana.
ACP Teddy Ruyenzi avuga ko, nka Polisi, bakorana n’abaturage mu gutuma aho batuye batekana.
Bikorwa k’ubufatanye n’urubyiruko rw’abakorerabushake, Youth Volunteers, irondo n’izindi nzego ziri mu gihugu zifasha mu gutuma gitekana.

Kuri iyi nshuro, ni ukuvuga mu bikorwa byaraye bitangijwe bigamije guteza imbere abaturage, mu gihugu hose, hatangijwe ibikorwa by’ubufatanye bw’Ingabo na Polisi by’u Rwanda mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, ikaba imikoranire yahinduriwe izina yitwa Defense and Security Citizen Community Outreach Programme-DSCOP2026.
Insanganyamatsiko yabyo ubu yiswe ‘Ubufatanye bw’Abaturage, Ingabo na Polisi by’u Rwanda mu bikorwa byo kwizihiza Kwibohora32’.
Nk’uko Polisi y’u Rwanda ibivuga, ibi bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage birimo; ubuvuzi, kubungabunga ibidukikije, kubaka ibikorwaremezo, ubworozi, kubakira imiryango itishoboye no gufasha koperative kwiteza imbere.
Mu Ntara zose no mu Mujyi wa Kigali byahatangirijwe bikazarangira mu mezi atatu ari imbere mbere gato y’uko habaho kwizihiza Kwibohora 32.
Yaba Polisi na RDF, izi nzego zishima ko abaturage bagira uruhare mu bibakorerwa kandi byakuzura, bakabibungabunga.
Ku rwego rw’igihugu, byatangirijwe muri Nyagatare, Umushyitsi mukuru yari Minisitiri w’umutekano Dr. Vincent Biruta.
Hari kandi n’umuyobozi wa diviziyo ya gatanu, Maj Gen Ruki Karusisi, umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara ACP Innocent Kanyamihigo, bitangirizwa mu Murenge wa Rwempasha.

