Urwego rw’Ubugenzacyaha rweretse itangazamakuru abasore babiri ruvuga ko bari barahuje umugambi wo gutekera abantu umutwe babizeza akazi muri Rwamagana.
Musha na Mwulire ni yo mirenge ibyo byaha byakorewemo nk’uko RIB ibivuga.
Mu gusobanura, iby’iki cyaha, RIB ivuga ko muri iyi minsi hari ibyaha by’ubwambuzi bushukana,
Ngo mu Ukwakira gushyira Ugushyingo, 2026, RIB yakiriye amakuru ko muri Rwamagana hari abantu batekera abandi umutwe bakabiba amafaranga bakanabasambanya
Ubwo abagenzacyaha basesenguraga ibyo birego, basanze bifite icyita rusange aho abantu bahamagaraga abandi bakabaremamo icyizere ko bazabona akazi keza.
RIB yasanze hari umuntu umwe wakekwaga muri ibyo byaha ariko iza gufata abantu babiri, umwe akavuga ko ari we ushakira abantu akazi mu gihe hari undi yavugaga ko afite ikigo gitanga akazi.
Umwe muri bo yategeraga abantu muri gare ya Nyabugogo akareba abakobwa basa n’aho ‘badasobanukiwe’ ariko bashaka akazi.
Iyo yamaraga kubona ko hari uwo yashuka, yamucaga imbere akagenda yivugisha kuri telefoni ngo uwo mukobwa yumve ko afite uburyo bwo gutanga akazi.
Yahitaga yegera uwo mukobwa akamubaza niba nta muntu azi ushaka akazi, undi ati: “Ubu se ntabwo wakanyihera?”
Uwo mugabo yahamagaraga mugenzi we w’i Rwamagana akamwitaba akabahuza bakumvikana umushahara.
Yahitaga asaba uwo mukobwa ko bajyana i Rwamagana, agakora k’uburyo bubanza kwira, akabanza kumujyana muri resitora ngo bube bwira.
Iyo bageraga ku Kijumba hafi y’icyanya cy’inganda, yamubwira ko boss yamutumye ngo amugurire inkoko bakamanuka mu gashyamba bahagera agakuramo icyuma akamwaka amafaranga akanamusambanya nyuma akamushushubikanya ati: ‘Mva imbere.’
Dr. Thierry B. Murangira avuga ko abantu bagombye kujya bagira amakenga.
Ati: “Ikibabaje ni uko hari abigira ababingwa duha umuburo ntibawufatane uburemere. Abantu baminuje usanga bari mu bashukwa n’abatarize.”
Murangira avuga ko ikibazo ari uko abantu batamenya ngo babwire RIB uko ibintu byagenze ibone aho yahera.

Avuga ko abarega ko bashutswe bari mu ngeri zose kandi n’abagizi ba nabi baba hose.
Abafashwe bafungiwe kuri Station ya RIB ya Kigarama muri Rwamagana.

