Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare kivuga ko igereranya ry’ibiciro ryerekana ko muri Gashyantare 2026, ibiciro byazamutseho 9.2%0 mu gihe muri Mutarama, byari kuri 8.9%.
Muri Gashyantare 2026, ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye” byazamutse ku kigero cya 4.6% ugereranyije n’umwaka ushize, kandi byazamutse ku kigero cya 0.4% ugereranyije n’ukwezi gushize.
Ibinyobwa bisembuye, itabi byazamutse ku kigero cya 18.3% ku mwaka no ku kigero cya 2.3% ku kwezi.
Ikigo kibishinzwe gitangaza ko amacumbi, amazi, amashanyarazi, gaze/ibicanwa” byazamutse ku kigero cya 12.3% ku mwaka kandi byazamutse ku kigero cya 1.8% ku kwezi ugereranyije n’uko byagenze muri Mutarama.
Ikiguzi ku buvuzi cyazamutse ku kigero cya 71.1% ku mwaka kandi ntabwo cyahindutse ku rwego rw’ukwezi.
Ibiciro by’ingendo byazamutse ku kigero cya 8.6% ku mwaka kandi no ku kigero cya 0.5% ku kwezi.
Ibyo muri “Resitora n’amahoteli” byazamutse ku kigero cya 19.9% ku mwaka no ku kigero cya 2.7% ku kwezi.
Iyo mibare igaragaza kandi ko “ibicuruzwa by’imbere mu gihugu” byazamutse ku kigero cya 9.3% ku mwaka no ku kigero cya 1.2% ku kwezi, mu gihe “ibicuruzwa byinjijwe mu gihugu” byazamutse ku kigero cya 9.1% ku mwaka kandi byazamutse ku kigero cya 0.1% ubibaze ukwezi k’ukundi.
Ibiciro by’ibicuruzwa Statistics yita ‘bishya’ byazamutse ku kigero cya 5% ku mwaka kandi byazamutse ku kigero cya 0.5% ku kwezi.
Ibiciro by’ingufu (energy)” byazamutse ku kigero cya 20% ku mwaka kandi byazamutse ku kigero cya 2.6% ku kwezi.
Ibiciro by’ikigereranyo rusange kitajyamo ibicuruzwa by’imboga n’imbuto byazamutse ku kigero cya 9.6% ku mwaka no kuri 0.9% ku kwezi.

