‘BK Open API’, Ikoranabuhanga Mu Guhanga Udushya Mu By’Imari

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Diane Karusisi, Umuyobozi wa Banki ya Kigali.

Banki ya Kigali yaraye imurikiye mu Nama mpuzamahanga iri kubera i Kigali ikoranabuhanga yise BK Open API rifasha ibigo mu bijyanye n’ikoranabuhanga ryo mu by’imari guhuza serivisi zabyo n’iz’iyi banki.

Dr Diane Karusisi uyobora Banki ya Kigali na Desiré Rumanyika ushinzwe iby’ikoranabuhanga muri iyi Banki nibo batangaje iby’iyi gahunda, bakavuga ko izazamura ubufatanye hagati ya Banki n’abasanzwe bayigana.

Bizakorwa binyuze mu guha urubuga abahanga mu ikoranabuhanga ngo bahanga udushya two gukoreshwa n’ibigo bakorera cyangwa ibindi bigo bikorana na Banki ya Kigali.

Dr. Diane Karusisi yavuze ko bajya guhanga ririya koranabuhanga, babikoze mu rwego rwo guha abafite ubumenyi mu guhanga gahunda za mudasobwa urubuga rwo kwerekana ibyo  bashoboye mu rwego rw’ikoranabuhanga mu by’imari.

Ati: “Nka Banki, tuzi ko tudashobora guhanga ibisubizo bigera ku bantu bose. Icyo turi gukora ni ugushyiraho urubuga binyuze mu gushyiraho ibikorwa remezo kugira ngo abashoboye guhanga udushya babone aho babihuriza na sisiteme zabo kandi bibafashe no kubyubakiraho ibisubizo bishya.”

Abayobozi ba Banki bibukijwe ko guhanga udushya mu rwego rw’ikoranabuhanga mu by’imari ari uburyo bwiza bwo kuzamura uru rwego kandi rugirira akamaro n’umuturage wo mu cyaro.

Ku ruhande rwa Banki ya Kigali, Dr Karusisi avuga ko urubuga bahanze ruzafasha mu gutuma urwego rw’imari n’ikoranabuhanga rigendana narwo bizamuka bikagirira benshi akamaro.

Urubuga ’BK Open API’ rugamije kuba nk’ikiraro gihuza banki n’izindi mbuga (third-party platforms), ku buryo sisiteme zitandukanye zishobora guhererekanya amakuru na serivisi z’imari mu buryo butekanye.

Abahanga mu gukora porogaramu (developers), ibigo by’ikoranabuhanga mu by’imari ndetse n’iby’ubucuruzi by’ingeri nyinshi bazashobora gushyira serivisi za Banki ku mbuga zinyuranye hagamijwe kuzegereza abakiliya ndetse no mu bigo byinshi bisanzwe bikorana na Banki ya Kigali.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *