Umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba Guverineri Jean Bosco Ntibitura avuga ko ubuyobozi bukora ibishoboka ngo abaturage batere imbere, ariko bukababazwa n’uko hari abakururwa n’umururumba bakajya gushakira amaramuko hanze y’igihugu, ahatizewe bikaba byabakururira ibyago.
Asanga ibyo hari ubwo biba intandaro y’uko bamwe bisanga barashyizwe mu kaga ko gucuruzwa kandi baragiye mu mahanga bibwira ko ari ho imibereho izaba myiza kurushaho.
Ntibitura yari umushyitsi mukuru mu bukangurambaraga bwa RIB n’izindi nzego bwo kuburira abatuye Umurenge wa Cyanzarwe muri Rubavu ko nibatareba neza bazisanga barajyanywe gucuruzwa iyo mu mahanga.
Umurenge wa Cyanzarwe ni umwe mu Mirenge ya Rubavu ikora kuri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, igihugu kimaze igihe mu ntambara kandi gicumbikiye imitwe y’abagizi ba nabi bashobora no gucuruza abantu mu bucakara butandukanye.

Umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba asaba abayituye muri rusange kuba maso, bakareba hirya no hino mu gihugu ahashobora kuboneka amahirwe y’akazi cyangwa amashuri aho kujya ishyanga ngo niho bweze.
Ku rundi ruhande, Umugenzacyaha mu ishami rya RIB rishinzwe gukumira ibyaha witwa Justine Kayitesi asanga kudashishoza kwa bamwe kugira ingaruka zo kubeshywa.
Yavuze ko kwizezwa ubuzima bw’igitangaza no koroherezwa uburyo wabugeraho biri mu bikururira urubyiruko akaga ko gucuruzwa.
Anenga abafite umutima wo gucuruza abandi, akavuga ko bakwiye kwibuka ko umuntu ari ikiremwa kihariye, gifite agaciro karuta ibindi byose, ko adakwiye kugirwa igicuruzwa mu buryo ubwo ari bwo bwose.
Ati: “Umuntu ni ntahungabanywa. Ni umunyagitinyiro, ntakwiye kuba igicuruzwa. Ariko kwizezwa ubuzima bwiza bimushyira mu kaga ko gucuruzwa agateshwa agaciro.”
Nk’umugenzacyaha, Kayitesi aburira abakora ubwo bushabitsi budahwitse ko u Rwanda ruri maso, rufite abakozi, ubushake n’ubushobozi bwo gukurikirana abantu bose bagirira nabi abandi.

Yibutsa ko buri wese mu baturage, cyane cyane abaturiye imipaka, akwiye kubera mugenzi we ijisho, akamuburira ku kintu cyose cyashyira ubuzima bwe mu kaga.
Umugenzacyaha uyobora uru rwego mu Burengerazuba witwa Egide Rwagihuta asaba abaturage kwibuka ko burya umupaka ufasha mu bucuruzi ariko ko waba n’irembo ry’abagizi ba nabi.
Asanga izo ari impamvu zikomeye zikwiye gutuma abantu bahora bari maso.
Ati: “Naho dutuye icuruzwa ry’abantu rirashoboka kuko hari aho usanga abantu bakora hagahembwa uwakujyanye, wowe ugakorera ubusa kandi wirirwa uvunika.”
Kumenya uko mu baturanyi babayeho, aho abana birirwa cyangwa ibindi biranga ibigize imibereho y’abatuye isibo cyangwa umudugudu wunaka biri mu byo inzego z’ibanze n’iz’umutekano bisaba abantu kwitaho.
Ni uburyo bwo gushishoza ngo hatagira umuntu uca abandi mu rihumye akabagirira nabi mu buryo runaka.
Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rufatanyije n’Umuryango mpuzamahanga ushinzwe abinjira n’abasohoka, International Migration Organization, ruri mu bukangurambaga bwo kuburira abantu ku icuruzwa ryabo.
Hibandwa ku mirenge y’uturere tumwe na tumwe tw’u Rwanda duhana imbibi n’ibihugu birukikije.
Abasomyi bamenye ko umupaka muremure u Rwanda ruhana n’ikindi gihugu ari uwo ruhana na Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuko ukora ku Turere twa Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi.
Ahanini biterwa n’ikiyaga cya Kivu gikora kuri utwo turere twose no ku Ntara za DRC zirimo Kivu y’Amajyepfo, Kivu y’Amajyaruguru n’ahandi.

