Abarundi 4.000 Bafungiwe Muri Tanzaniya

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read
Minisitiri Edouard Bizimana.

Abarundi 4.000 bafungiwe muri Tanzaniya, bikaba byaratangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi Dr. Bizimana Edouard wavuze ko bashinjwa kurenga ku byo bari bemerewe igihe bajyaga muri kiriya gihugu baturanye.

Avuga ko hari ibiganiro biri kuba hagati y’u Burundi na Tanzaniya kugira ngo abo Barundi barekurwe basubire iwabo.

Minisitiri Edouard Bizimana yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa Gatanu tariki 13 Werurwe 2026, ubwo yavugaga ku kibazo cy’Abarundi bajya gukorera mu mahanga.

Burundi Iwacu yanditse ko Bizimana yagaragaje ko Abarundi banyura mu nzira zitemewe bakunze guhura n’ibibazo bageze mu bindi bihugu.

Ati: “Muri Tanzaniya hari Abarundi bafunzwe. Duherutse kubarura abantu 4.000, kandi bafunzwe kubera ko batubahirije amategeko ya Tanzaniya.”

Yasobanuye ko amasezerano u Burundi na Tanzaniya byagiranye yemera ko hari inyandiko (impapuro) zihabwa abaturage zibemerera kujya muri Tanzaniya, ariko zikagira aho bagomba kugarukira batarenze.

Yavuze ko iyo umuntu arenze aho yemerewe kugera, aba arenze ku mategeko bityo afungwa.

Minisitiri Bizimana yavuze ko ku kibazo cy’abo bafunzwe muri Tanzaniya, impande zombi zemeranya ko abo Barundi ari abantu bashakaga gukora bakabona imibereho, batari abagizi ba nabi.

Ni yo mpamvu byumvikanyweho ko bazarekurwa bagasubira mu Burundi.

Abashaka gukomeza kuguma muri Tanzaniya bakazasabwa kunyura mu nzira zemewe n’amategeko.

Minisitiri kandi yavuze ko kugeza ubu Abarundi benshi bakorera mu mahanga mu buryo bwemewe n’amategeko, cyane cyane mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati, ndetse no mu bihugu bimwe bya Afurika n’i Burayi.

Ibi biri muri politiki ya Leta igamije guteza imbere kwimuka mu buryo bwemewe, butekanye kandi buteguye neza.

Mu rwego rwo kubishyira mu bikorwa, u Burundi bwemereye ibigo byigenga gushakira abantu akazi mu mahanga.

Kugeza ubu ibigo 64 byemewe n’amategeko biri muri iyi gahunda, kandi byamaze kohereza abakozi b’Abarundi 21.642 mu bihugu bitandukanye.

Igihugu cya Arabie Saoudite ni cyo gifite umubare munini w’Abarundi bakorerayo, aho hari 21.214 bakorera mu buryo bwemewe.

Hakurikiraho Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) zifite abakozi 400, naho ibindi bihugu birimo Oman, Albanie, Qatar na Serbie bifite umubare muto.

Mu rwego rwo gushimangira ubufatanye mu by’amategeko, Minisitiri Bizimana yavuze ko u Burundi bwasinye amasezerano ane yo guhererekanya abakozi n’ibihugu birimo Arabie Saoudite, Qatar, Gabon, ndetse vuba aha na Jordanie.

Ku rundi ruhande, Minisitiri Bizimana yavuze ko hari ikibazo gikomeye aho bamwe mu Barundi bagera mu mahanga bakajugunya pasiporo zabo.

Ati: “Hari aho byagaragaye i Burayi aho Abarundi bajugunya inyandiko zabo z’inzira.”

Yerekanye pasiporo z’u Burundi 140 zabonetse mu bihugu bitandukanye, ahanini zajugunywe n’abagiye gukorera muri Serbie, hanyuma bagezeyo bagata  pasiporo mu myanda kugira ngo bashobore gukwira mu bindi bihugu mu buryo butemewe.

Yavuze ko iyo myitwarire ibangamira amahirwe y’abandi Barundi ndetse ikanatesha agaciro isura y’igihugu.

Ku bijyanye n’Abarundi bari mu bihugu biri hafi y’intambara yo muri Irani, Minisitiri yavuze ko kugeza ubu nta Murundi wapfuye uratangazwa, hashingiwe ku makuru ava muri Ambasade n’ibiro by’u Burundi muri ibyo bihugu.

Avuga ko bagomba gutegereza ko ibintu bisubira mu buryo, abifuza gutaha bakazabikora.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi yasabye abaturage kubahiriza amategeko mu bijyanye no kujya gukorera mu mahanga.

Leta y’u Burundi ivuga ko ikurikiranira hafi ubuzima n’imibereho by’abakozi b’Abarundi bakorera mu mahanga, ndetse n’abifuza kujyayo.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *