Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Munyana Hakuziyaremye yemeza ko ifaranga ry’u Rwanda nk’urwego rw’imari bihagaze neza n’ubwo ku isi ibintu bitoroshye.
Mu kiganiro kivuga ku miterere y’ifaranga nk’urwego rw’imari, Soraya yavuze ko ikigo ayobora kigenzura kandi kikabungabunga ibiciro ngo ‘bidatumbagira’.
Babikora bashaka guteza imbere urwego rw’imari rukomeye kandi rufungurira bose amahirwe.
Ibyo ariko bikorwa mu gihe ku isi ibintu bitoroshye.
Ubukungu bw’isi bwugarijwe n’ukutamenya neza uko buzagenda, cyane cyane bitewe n’ibibazo bya politiki mpuzamahanga n’ ihindagurika ry’amasoko n’ibiciro.
Ibi bigira ingaruka ku izamuka ry’ibiciro, ku miterere y’imari no ku mikurire y’ubukungu ku isi no mu Rwanda by’umwihariko.
Ubusanzwe BNR isuzuma uko ibintu byari byifashe mu mwaka wabanje(2025), hakarebwa uko bihagaze muwo ibintu biba bigezemo.
Ibi ni ingenzi mu gufata ibyemezo bya politiki mu bukungu.
Nyuma yo kubona uko ibintu bihagaze,
Banki Nkuru ibitangaza kabiri mu mwaka kugira ngo iange amakuru ku bukungu bw’isi n’ubw’igihugu by’umwihariko.
Hasobanurwa kandi impamvu z’ibyemezo bya politiki y’ifaranga, hakagarazwa uko urwego rw’imari ruhagaze ndetse n’ingamba zo guhangana n’ibyago bishobora kuvuka, bigafasha mu kubaka icyizere mu bukungu.
Guverineri wa Banki Nkuru avuga ko ukurikije uko ubukungu bw’isi mu mwaka wa 2025 bwari buri n’uko bimeze ubu, ubona ko bigoye kutamenya neza uko ibintu bizagenda bitewe n’ibibazo bya politiki mpuzamahanga.
Icyo gihirahiro, gituma ibiciro bya peteroli na gaze bizamuka cyane, bikongera ibyago by’izamuka ry’ibiciro ku isi.
Nk’ubu igiciro cya peteroli cyazamutse kigera ku madolari $100 ku kagunguru, igiciro cya gazi cyazamutse cyane (ku kigero cya 64%).
Ibi byerekana ko ibiciro by’ibikomoka ku isoko mpuzamahanga bihindagurika cyane, bigatera ubukungu bw’ibihugu budahagarara bwemye.
Kubera iyo mpamvu, BNR iteganya ko umuvuduko w’izamuka ry’ubukungu bw’isi uzagabanukaho 2.3% muri 2026 na 3.2% muri 2027, nk’uko Ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF, cyabivuze mbere.
Ibi nabyo bishobora guhinduka bitewe n’ibihe.
Ibiciro by’ingufu (peteroli, gaze, amakara) byari byitezwe kugabanuka muri 2026, ariko biza kongera kuzamuka bitewe n’ibibazo biri ku isi.
Ibindi bicuruzwa nk’ikawa n’amabuye y’agaciro byo byazamuwe n’uko bikenewe cyane mu nganda z’ikoranabuhanga.
Ku byerekeye ubukungu bw’u Rwanda mu mwaka wa 2025, ibyoherezwa mu mahanga byazamutseho 11.4%, mu gihe ibyatumijwe hanze byazamutseho 5.8%.
Ubucuruzi mpuzamahanga bwagize icyuho gito bitewe n’izamuka ry’ibikomoka mu gihugu byo mu nganda.
Ifaranga ry’u Rwanda ryagumye rihagaze neza ugereranyije n’uko byahoze mu mwaka wa 2024, aho ryataye agaciro ku gipimo gito (4.4%).
Ibi byatewe no kwiyongera kw’amafaranga ava mu bukerarugendo, ayoherezwa n’Abanyarwanda baba hanze n’ivugurura ry’isoko ry’ivunjisha.
Ubwo kandi byagendanye n’imikurire y’ubukungu
Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 9.4% muri 2025, burenze intego yari 9.3%.
Urwego rwa serivisi ruri kuri 8.5%, ubuhinzi bugera 7.4% bitewe n’umusaruro mwiza w’ibihingwa byoherezwa hanze nka kawa.
Igipimo cy’inyungu cya Banki Nkuru cyageze kuri 6.75%, inyungu ku nguzanyo zaragabanutse, byorohereza abantu n’ibigo kubona inguzanyo.
Muri Gashyantare 2026, igipimo cy’inyungu cyazamutse kigera kuri 7.25% kubera izamuka ry’ibiciro.
Ukurikije uko byari bimeze guhera mu mwaka wa 2022, ibiciro byazamutse kuri 21%, ariko biragabanukab igera hagati ya 2%–8% muwa 2024
Muwa 2025 byazamutse bigera hafi 7%, bitewe n’ibiciro by’ibiribwa, serivisi za hoteli n’ubuvuzi n’ibiciro by’ingufu.
Muri Gashyantare 2026, ibiciro byazamutse kuri 9.2% (iri hejuru y’uko byari biteganyijwe).
Gusa hiteganyijwe ko izagabanuka igasubira munsi ya 8% mu mpera za 2026.
Umutungo wose w’urwego rw’imari wageze kuri tiriyari 10.9 z’amafaranga y’u Rwanda, amabanki akaba ari yo afite igice kinini (67%).
Umubare w’ibigo by’imari wagabanutse kubera ivugurura rya microfinance, hagamijwe kubikomeza no kubigira byiza kurushaho.
Inguzanyo ziyongereye cyane (25%), zishyirwa cyane mu bucuruzi, ubwubatsi n’inganda.
Inguzanyo zitishyurwa neza zaragabanutse cyane (zageze hafi kuri 3.5%), bivuze ko amabanki acunga neza inguzanyo.
Ibigo by’imari bifite imbaraga zihagije zo guhangana n’ibibazo nk’uko Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda abivuga.
Byakomeje kubona inyungu nubwo inyungu ku nguzanyo zagabanutse bitewe nanone no kwiyongera kw’abakoresha serivisi z’imari kuko abantu barenga miliyoni 2.5 bafite konti zo kwizigamira.
Abagera kuri miliyoni 4.4 bafite konti zikora muri rusange kandi mu buryo buhoraho.
Ariko haracyari ikibazo k’urubyiruko n’abagore bataritabira cyane ibigo by’imari.
Muri rusange, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda avuga ko Leta iri gutegura ingamba nshya zo kongera ikoreshwa rya serivisi z’imari.

