BNR Yagize Icyo Ivuga Ku Bujura Bwakorewe Equity Bank Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read

Soraya Munyana Hakuziyaremye uyobora Banki nkuru y’u Rwanda avuga ko koko hari amafaranga yari yibwe Equity Bank Rwanda.

Hari mu gisubizo yatangaga ubwo Taarifa Rwanda yabazaga icyo urwego ayobora rwakoze ku nkuru yavugaga ku buriganya bwatumye Equity Bank Rwanda yibwa abarirwa muri Miliyari Frw nyinshi.

Mu gusobanura iby’iki kibazo, Guverineri Soraya Hakuziyaremye yavuze ko ubwo byamenyekanaga ko iriya Banki yibwe, habayeho imikoranire ngo ababikekaho bakurikiranwe.

Ati: “Uko ikoranabuhanga mu rwego rw’imari rizamuka, niko n’abarikoresha bagamije uburiganya biyongera. Icy’ingenzi ni uko ababikora bamenyekana bagakurikiranwa.”

Muri uko kubisobanura, Guverineri Hakuziyaremye avuga ko mu mwaka wa 2024, ubujura bukoresha ikoranabuhanga mu rwego rw’imari bwari 5000.

Kugeza ubu (mu mwaka wa 2026), habarurwa ibyaha 3000, Soraya Hakuziyaremye akemeza ko byerekana igabanuka rifatika.

Avuga ko ubusanzwe, BNR itegeka ko iyo amafaranga yibwe muri Banki, iyo Banki iba igomba gushaka uko ba nyirayo bayasubizwa, akagaruzwa.

Ibi ngo byanabaye muri Equity Bank Rwanda, amafaranga aragaruzwa gusa umuyobozi wa Banki Nkuru y’u Rwanda yirinze kuvuga umubare wayo.

Ubundi ngo ayo mafaranga muri Banki ‘iyo ari yo yose’ yibwe aba agomba kuba yagarujwe mu minsi irindwi.

Mu gushaka uko ibintu byarushaho kuba byiza mu gihe kiri imbere, BNR ivuga ko ikorana n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutasi mu by’imari ngo abajura bakumirwe cyangwa bakurikiranwe, ibyibwe bigaruzwe mu gihe bishoboka.

Inkuru Taarifa Rwanda iherutse gusohora, zavugaga ko hari ubujura bukoresha ikoranabuhanga bwakorewe kuri MoMo bwiba Equity abarirwa muri Miliyari Frw nyinshi.

Ndetse hari abantu bagera kuri 30 barimo n’abanyamahanga batangiye kubikurikiranwaho.

Mu itangazo Equity Bank Rwanda yaje gusohora nyuma, ubuyobozi bwijeje abakiliya ko amafaranga yabo ahari, ikintu gihura n’ibyo Guverineri Soraya Hakuziyaremye atangaza.

Ubujura mu ikoranabuhanga ry’imari bwigeze no kuvugwa no mu zindi Banki nini, rimwe bukagera ku ntego ubundi bugakumirwa.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *