Amakuru Taarifa Rwanda ifite agaragaza ko ubuyobozi bw’u Bwongereza bwohereje itsinda ryihariye ry’intasi mbere gato y’iburanisha riheruka ryabereye mu rukiko rw’ubuhuza rwitwa Permanent Court of Arbitration i The Hague.
Iryo tsinda ryari ryazinduwe no gukusanya amakuru ajyanye n’ikirego u Rwanda rwateguraga ngo rurege u Bwongereza ku masezerano y’abimukira afite agaciro ka Miliyoni $ 134 ruvuga ko butubahirije.
Nk’uko amakuru aturuka ku bantu bazi iby’iki kibazo abivuga, abagize iryo tsinda bakoze bihishe inyuma y’uko bakorera ikigo cy’iterambere, biyita abajyanama batanga inama z’icyo u Rwanda rwakora ngo u Bwongereza buruhe amafaranga burugomba.
Iyi myitwarire ivugwa ko yari ifitanye imikoranire n’urwego Foreign, Commonwealth & Development Office (FCDO), cyahoze cyitwa Department for International Development (DFID).
Binyuze muri ubwo buryo, abo bantu bashoboye kugera ku bantu barimo abanyamakuru, abanyapolitiki, imiryango itari iya Leta n’abayobozi mu bucuruzi.
Amakuru bakusanyije yasuzumwe n’abayobozi b’u Bwongereza, abafasha gutegura no gukomeza ingamba zabo mu rubanza, bizeye ko azabafasha kwiregura neza mu rukiko.
Umwe mu batanze amakuru yagize ati: “Ibi ni ibintu byakozwe nabi kandi bizagira ingaruka.”
Icyakora hari icyizere ko nyuma y’uru rubanza, ibihugu byombi ‘bizakomeza ubufatanye’ bwabyo uko byari bisanzwe.
Amakuru kuri iyi ngingo avuga ko ibi byakozwe kubera impungenge zari mu nzego z’u Bwongereza z’uko kwiregura kwabwo kutari bugire ireme.
Bityo rero, abayobozi babwo bahisemo gukoresha uburyo bw’ibanga kugira ngo babone amakuru yari bubibafashemo bityo bihombye u Rwanda.
Nubwo babikoranye ubuhanga, ntacyo byabafashije kuko ayo makuru atemewe nk’ibimenyetso mu rukiko hakurikijwe amabwiriza y’Urwego rw’Ubukemurampaka, bityo akaba atakwifashishwa mu buryo bwemewe mu rubanza.
Hari kandi amakuru avuga ko iki gikorwa cy’ubutasi cyakozwe mu ibanga hakibazwa uburyo cyakozwemo n’uko cyubahirije amategeko n’imigenzereze isanzwe mubya dipolomasi.
Biravugwa kandi ko bimwe mu byatangajwe cyangwa byatanzwe mu rukiko bishobora kuba byarashingiye ku bibazo byabajijwe n’abakozi b’ubutasi mu gihe cyo gukusanya amakuru bashakaga.
Ibi kandi bishobora gutera amakimbirane hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza yakururwa na dosiye y’ayo mafaranga akomoka ku iseswa ry’amasezerano y’ubufatanye mu kwita ku bimukira.
U Rwanda rurashaka kwishyurwa Miliyoni $134 ruvuga ko u Bwongereza bufite inshingano zo kuyarwishyira hashingiwe kubyo bwiyemeje mu masezerano u Rwanda rubona ko atigeze aseswa mu buryo bwemewe.
U Bwongereza bwo buhakana iki kirego, bugasaba ko cyateshwa agaciro kuko ngo ibyo u Rwanda ruvuga rubiterwa n’impamvu za politiki aho kuba iz’amategeko.
Mu byo bwatanze mu rukiko, umujyanama mu by’amategeko w’u Bwongereza, Tamsin Stubbing, yavuze ko igihe u Rwanda rwatangiye iki kirego gihura n’uko rutishimiye ibihano London yarushyiriyeho muri Gashyantare, 2025 kubera amakimbirane ari mu Burasirazuba bwa DRC.
Ibyo bihano birimo guhagarika inkunga itangwa ku buryo butaziguye, kugabanya ubucuruzi hagati ya Kigali na London no kugabanya imikoranire ya dipolomasi.
Abunganira u Bwongereza bavuze ko icyemezo cy’u Rwanda cyo kujya mu bukemurampaka cyahuriranye n’izi ngamba, bigaragaza ko amakimbirane atagarukira ku masezerano gusa.
U Rwanda ruvuga rushize amanga ko ikirego cyarwo gishingiye ku mategeko gusa.
Amasezerano avugwa aha, yatangiye mu mwaka wa 2021, aza gukomerezwa mu masezerano afite agaciro k’amategeko yo muwa 2023.
Yari agamije gutuma bamwe mu basaba ubuhungiro boherezwa mu Rwanda bavuye mu Bwongereza kugira ngo basuzumirwe ubusabe bwabo bwo guhabwa ubuhungiro mu Bwongereza.
Mu gihe bahombaga kuba bari mu Rwanda, u Bwongereza bwari butange amafaranga yo kubatuza cyangwa kwitabwaho mu bundi buryo.
Nubwo u Bwongereza bwatanze amafaranga ya mbere arimo Miliyoni $ 161 mu gutangiza aya masezerano yo mu mwaka wa 2023 na 2024, gusa u Rwanda rukavuga ko hari andi mafaranga rutarishyurwa.
Ruvuga ko mu gihe hatarabaho iseswa ryemewe ry’aya masezerano, inshingano z’u Bwongereza zo kwishyura zigomba kubahirizwa.
Kigali kandi ivuga ko ingingo zijyanye no gutuza impunzi ziri mu kaga zigifite agaciro.
U Bwongereza bwo buvuga ko u Rwanda rwemeye iseswa ry’aya masezerano, bityo inshingano z’amafaranga n’ibikorwa byose bikaba byararangiye.
Nubwo ibyo bikorwa by’ubutasi bivugwa aha, bitari mu nyandiko zemewe ziri mu rukiko, bigaragaza uburemere n’ubwitonzi bukenewe muri uru rubanza.
Iburanisha riracyakomeje i Hague, kandi icyemezo kizafatwa gishobora kuzagira ingaruka zikomeye ku mpande zombi no ku mikorere rusange y’amategeko n’imikoranire mpuzamahanga ku bijyanye n’abimukira.

