Perezida Kagame Yageneye Ubutumwa Umwami Wa Maroc

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Olivier Patrick Nduhungirehe yashikirije Nasser Bourita, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Maroc ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ngo nawe azabushyikirize Umwami Mohammed VI.

Nta makuru arajya ahagaragara y’ibikubiye Muri ubwo butumwa, gusa u Rwanda rusanganywe umubano mwiza na Maroc.

Mu biganiro, abo baminisitiri bombi bagiranye, banagarutse ku buryo bwo kurushaho guteza imbere ubufatanye hagati y’u Rwanda n’Ubwami bwa Maroc, haba mu rwego rw’ibihugu byombi usanzwe ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, uburezi, ishoramari, umutekano n’iterambere.

Ibi biganiro byagaragaje ubushake bw’ibihugu byombi bwo gukomeza gukorana bya hafi mu guteza imbere inyungu z’abaturage babyo no gushimangira umubano wa Afurika.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *