Kubagira Amatungo Mu Kigunda Ukayagaburira Abanyarwanda Ntibyemewe-RSB

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read

Jane Nyamvumba uyobora agashami ko mu Kigo gitsura ubuziranenge RSB gashinzwe gutanga ibirango by’ubuziranenge atanga umuburo ku borozi b’inkoko ko kuzibagira ahandi hatari mu ibagiro ryabigenewe bitemewe.

Avuga ko bitemewe kuko bishobora gutera abaturage indwara zishingiye ku ndyo yanduye.

Nyamvumba ati: “Hari abibagira ku giti cyabo, abandi bagashyiraho abattoir zitujuje ubuziranenge. Abo bose turabasaba kuzatugana tukabaha ibyangombwa by’ubuziranenge kugira ngo banoze uko babaga inkoko.”

Hagati aho abarya inkoko bagirwa inama yo kutumva ko inkoko ibazwe bareba ari yo iba iryoshye.

Ni inama bagirwa na Gaspard Simbarikure ukora mu ishami rishinzwe iby’isuku akato no kurengera ubuziranenge bw’ibikomoka ku matungo muri RICA.

Inkoko ubusanzwe iba igomba kubanza kubikwa mu bukonje mu gihe cy’amasaha 24 mbere yo gutekwa ngo igaburirwe abantu haba ababifatita muri Hoteli, restaurant n’ahandi.

Simbarikure ati: ” Burya inkoko babagiyeho cyangwa irindi tungo, burya inyama zayo ntiziba zifite ubuziranenge nk’izo babanje gukonjesha mu gihe cyagenwe cy’amasaha nka 24.”

Avuga ko ahubwo abaguzi bagombye kujya babanza kwibaza niba inyama bagiye kugura ku isoko ziba zabagiwe mu ibagiro.

Akamaro kabyo ni uko iyo zabagiwe yo, haba hari ikizere cy’uko amaraso yazishizemo bityo izo nyama zikaba zitagira uwo zanduza biciye mu maraso yazo.

Gaspard Simbarikure agira abaguzi inama yo kujya babanza kubaza bakamenya niba n’iryo bagiro rifite icyemezo cy’ubuziranenge kuko kubimenya ari uburenganzira bwabo.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge, RSB, kiri gufatanya na Mastercard Foundation, Trade Mark Africa, mu bukangurambaga bugamije kongerera abantu ubumenyi mu kubungabunga inyama, imboga n’imbuto.

Ku byerekeye amategeko, Gaspard Simbarikure avuga ko iyo bigaragaye ko runaka yabagiye itungo aho bitemewe, izo nyama zitabwa.

Ibi bikubiye mu mabwiriza RICA yasohoye mu mwaka wa 2022.

Ikindi ni uko hari amande ari hagati ya Frw 100,000 na Miliyoni Frw 5 akaba ateganywa n’itegeko ryo mu mwaka wa 2008, rikanateganya igifungo cy’amezi atatu n’imyaka ibiri.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *