Igisirikare cya Amerika cyatangaje ko umwe mu basirikare bacyo yapfuye, undi arakomereka nyuma y’igitero Iran yagabwe mu Majyaruguru ya Iraq kuwa Gatandatu.
Ibi bibaye nyuma y’umunsi umwe hari igitero cyagabwe ku birindiro bya Amerika muri Yorodani kica abasirikare babiri ba Amerika, mu gihe undi yari yaraburiwe irengero.
Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo za Amerika zishinzwe ibikorwa byo mu Burasirazuba bwo Hagati (CENTCOM) bwatangaje ko uwo musirikare yapfuye, ubwo haturitswaga ‘drone ya Iran’ yari yarahanuwe ariko itaraturika.
Muri icyo gikorwa kandi undi musirikare yarakomeretse.
CENTCOM yatangaje kandi ko nyuma y’iperereza ryakorewe ahagabwe igitero cyo kuwa Gatanu muri Yorodani, habonetse umubiri w’umuntu bitaramenyekana neza uwo ari we, ubu hakaba hari gukorwa ibizamini ngo byerekane uwo ari we.
Ibi bibaye mu gihe Amerika na Iran bamaze iminsi umunani barasana, ibintu bikomeje kongera ubukana bw’intambara hagati y’impande zombi.
Hashize iminsi buri ruhande rushinja urundi kwibasira ibikorwa remezo by’ingenzi byarwo kandi, hagati aho, Amerika yongeye gukumira ko hagira ubwato bugana cyangwa buva ku byambu bya Iran kuhapakira ibikomoka kuri petelori.
Ni mu rwego rwo kuyihombya, gusa nayo yahise ihima Amerika n’amahanga muri rusange yongera gufunga Hormuz, inzira ikomeye mu bucuruzi mpuzamahanga bitewe n’ubwinshi bw’ibikomoka kuri petelori bisanzwe bihaca ku kigero cya 20% kandi buri munsi.
Iran kandi yahise igaba ibitero ku bihugu by’incuti za Amerika biri mu Burasirazuba bwo Hagati birimo ubwami bwa Jordan na Kuwait, inatangaza ko yafunze inzira y’amazi ya Hormuz.
Amashusho yafatiwe mu birindiro by’ingabo za Amerika muri Jordan agaragaza ko nibura ibisasu bibiri byaguye mu kigo cya gisirikare cy’Abanyamerika kiri muri kiriya gihugu byangiza byinshi.
Kugeza ubu, abasirikare 17 ba Amerika bamaze kugwa muri iyi ntambara yatangiye mu mpera za Gashyantare, 2026 ubwo Amerika yafatanyaga na Isiraheli kurasa Iran.
Hagati aho, hari amakuru atangwa na BBC avuga ko umusirikare wa Amerika wari waraburiwe irengero yaje kubonwa yarapfuye.
Muri Iran ho, Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko mu byumweru bitatu bishize abantu nibura 50 bamaze kwicirwa muri iyo ntambara, mu gihe abarenga 500 bayikomerekeyemo.
Mu gihe ibitero byakomeje no ku Cyumweru, ibitangazamakuru byo muri Iran byatangaje ko uruganda rw’ingufu za nikereyeri rwari rukiri kubakwa mu mujyi wa Darkhoveyn, mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’igihugu, rwagabweho igitero nijoro.
Ikirwa cya Qeshm nacyo cyarashwe.
Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ingufu za Nikereyeri (IAEA) cyasabye impande zombi kwifata, kivuga ko ubwo giheruka kugenzura ibya ruriya ruganda cyasanze rwari rukiri mu ntangiriro zo kubakwa.
Ndetse ngo nta bikoresho bikoreshwa mu nganda za nikereyeri rwari rufite.
Nyuma yaho, igisirikare cya Jordan cyatangaje ko cyahanuye misile eshatu za Iran, indi ya kane igwa mu gace gatuwe n’abantu bake.
Ibi byabaye nyuma y’uko Amerika iburiye ko icyambu cya Aqaba gishobora kwibasirwa.
Jordan yahise ihamagaza uhagarariye inyungu za Iran i Amman, imusaba ko ibyo bitero bihagarara ako kanya.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yay yavuze ko ibyo bitero ari ibikorwa bidakwiye kandi byarenze umurongo utukura ku mutekano w’igihugu.
Igisirikare cya Isiraheli na cyo cyatangaje ko cyohereje ibisasu birinda ikirere kugira ngo bisenye misile Iran yari irashe muri Yorodani, Isiraheli ibikora yanga ko bigwa ku butaka bwayo.
Cyavuze ko ibisigazwa by’ibyo bisasu byabonetse hafi y’umujyi wa Eilat mu Majyepfo ya Isiraheli, ariko ko nta muntu wakomeretse cyangwa ngo bigire ibintu byinshi byangiza.
Ku rundi ruhande, ingabo za Iran zatangaje ko hari ubwato bubiri bwanze kubahiriza amabwiriza yayo yo kudaca mu nzira ya Hormuz, bityo buhahurira n’akaga.
Iran yanaburiye ko ubwato bwose bufitanye isano na Amerika cyangwa bukoresha inzira Iran ifata nk’izidatekanye buzahura n’akaga.
Muri Kuwait, abayobozi batangaje ko uruganda rutanga amashanyarazi n’amazi rwari rwagabweho igitero ku wa Gatandatu rwongeye kwibasirwa biteza inkongi.
Inama y’ibihugu byo mu kigobe cy’Abarabu (GCC) igizwe na Bahrain, Kuwait, Oman, Qatar, Arabiya Sawudite na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yashinje Iran kwibasira ibikorwa remezo bya gisivili, ivuga ko ibi bigaragaza kurenga ku mategeko mpuzamahanga agenga intambara.
Iran yo mu ntangiriro z’iki Cyumweru yari yashinje Amerika kugaba ibitero ku biraro, ku kibuga cy’indege no kuri gari ya moshi, ariko yo ivuga ko yibasiye gusa ibirindiro bya gisirikare n’ibikorwaremezo bifasha mu bikorwa bya gisirikare.
Amategeko mpuzamahanga abuza impande zirwana kugaba ibitero ku basivili cyangwa ku bikorwa remezo bibafitiye akamaro.
Ariko iyo ibikorwa remezo nk’ibiraro cyangwa inganda z’amashanyarazi bikoreshejwe mu gushyigikira uruhande rumwe mu ziri kurwana, icyo gihe bitakaza ubudahangarwa bihabwa n’ayo mategeko mpuzamahanga.
Amerika na Iran bari baherutse kugirana amasezerano y’agateganyo yo guhagarika intambara yatangiye ku wa 28 Gashyantare, ariko ntiyaramba nyuma y’ibyumweru bike byakurikiyeho ndetse byaje gutuma Perezida Donald Trump atangaza kuwa 08, Nyakanga, 2026 ko ibyayo ‘byarangiye’.
Mu butumwa yanditse kuwa Gatandatu nijoro, Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Mojtaba Khamenei, yavuze ko kuba Amerika yarakomeje kurenga ku masezerano byagaragaje ukuri kudashidikanywaho, ko ibyo Perezida wa Amerika avuga cyangwa asinya ‘nta gaciro bifite kandi bidakwiriye kwizerwa’.

