Ubuhanzi Bwomora N’Ibikomere- Minisitiri Umutoni

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Umutoni Sandrine.Ifoto@ Minisiteri y'urubyiruko.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni yemeza ko ubuhanzi budafasha abantu kwidagadura gusa, ahubwo bubaruhura umutima, bukabomora n’ibikomere by’umutima.

Ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi aharangirijwe iserukiramuco Ubumuntu Arts Festival 2026 niho yabivugiye.

Umutoni avuga ko iyo abantu bahuriye mu bitaramo birimo n’iserukiramuco basangizanya amateka, abakomerekejwe nayo bakaruhuka imitima binyuze ku buhamya bukomeza umutima bahabwa na bagenzi babo.

Avuga ko ririya serukiramuco rigira uruhare rufatika mu gushyigikira impano z’abahanzi bakizamuka, ashima abahanzi bo mu Rwanda no hanze yarwo, abafatanyabikorwa n’abaterankunga bagize uruhare mu gutuma Ubumuntu Arts Festival 2026 iba igikorwa ngarukamwaka gifitiye benshi akamaro.

Umutoni avuga ko iri serukiramuco rifasha u Rwanda kwagura amarembo haba ku gihugu ubwacyo no ku bahanzi muri rusange.

Yemeza ko bifasha igihugu kugeza kure ijwi ryacyo kandi bigatuma inganda zishingiye ku buhanzi zaguka, hagahangwa imirimo bityo abakora ubuhanzi n’ibindi bibishamikiyeho bakabyungukiramo.

Ubumuntu Arts Festival yatangijwe na Hope Azeda Uwimana hari mu mwaka wa 2015, ubu iri serukiramuco rikaba rifite izina rikomeye mu kwamamaza umuco n’ubuhanzi nyarwanda.

Buri mwaka riba nyuma y’uko u Rwanda ruba ruvuye mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iserukiramuco mpuzamahanga ry’ubuhanzi rya Ubumuntu Arts Festival ryaberaga i Kigali kuva ku wa 13-19 Nyakanga 2026, ku nsanganyamatsiko igira iti “Embracing Time: Holding On. Holding Together.”

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *