Kagame Yategetse Ko Umusaza Wo Muri Islam Ufite Ubumuga Afashwa Vuba 

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read

Perezida Paul Kagame akirangiza kumva ikibazo cy’umusaza wamutakambiye ko afite ubumuga akaba yarabuze kivurira, yategetse Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu kwita ku kibazo cye.

Uwo musaza w’imyaka 80 w’Umuyisilamu ufite ubumuga yabwiye Perezida Kagame ko yabuze umwitaho, atakambira Kagame ko ari we wenyine wamurengera.

Uyu musaza wavuze ko yifuje kuva kera guhura na Perezida wa Repubulika akabibura.

Ikindi ni uko hari abafite ubumuga bahohotewe mu buryo butandukanye, bakabasanga bakambakamba bakabapakira.

Yagize ati: “Ubu rwose ndanashonje.”

Akibyumva, Perezida Kagame yahise asaba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kwita ku kibazo cy’uwo musaza n’abandi bafite ubumuga bari aho.

Hari n’abandi bafite ubumuga bagaragaje ko bafite ibibazo.

Kagame yahise asaba abayobozi gukemura ibi bibazo, kuko bisanzwe bifite umurongo washyizweho n’igihugu bikemurirwamo.

Ati: “Ko hari gahunda abantu bose bafashirizwamo, aba basigara inyuma bate?”

Yunzemo ati: “Ni ho yahereye amubwira ati “byumvikanye kandi byose biza gukemuka. Mubumve bose uko baje kandi ibi bibazo byabo hari uburyo bwo kubikemura.”

Ubusanzwe mu Rwanda, abageze mu zabukuru bahabwa inkunga y’ingoboka ya buri kwezi, igahabwa abatishoboye.

Iki ni ikibazo Kagame yasabye ko kigomba gukemurwa n’abayobozi, ku buryo bidakwiye gutegereza ko ahura n’abantu ngo babimugezeho ubwe.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *