Umunyarwanda wamamaye muri sinema bita Digidigi(amazina ye nyayo ni Regero Norbert) yabwiye Taarifa Rwanda ko uretse gukina sinema, azi no kuzandika no gutoza ikinamico cyangwa sinema. Uyu musore ukomoka mu Mujyi wa Kigali, yize ubuvuzi, akaba n’umunyabugeni ukora imiringa mu mabuye y’agaciro, akemeza ko ashaka gukina filime mpuzamahanga.
Avuga ko iyo akina, ahanini akora k’uburyo yerekana ibikubiye mu mibereho n’imibanire by’Abanyarwanda b’ubu.
Regero Norbert afite ikigo ayobora kitwa ISA Art Media Consult Ltd gikora kigamije gukora ubuhanzi bufite ireme, bugamije guhindura imyumvire y’abaturage no gukangurira urubyiruko gukunda no gushyigikira ibihangano bihanzwe neza.
Mu kubikora, yibanda k’uguha urubyiruko ubuhanga mu gukina hashingiwe ku bibera mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.
Regero yabwiye Taarifa Rwanda ko iyo akina, akora uko ashoboye abamureba bakabona ko yageze kure mu kwerekana ubutumwa bw’ikigambiriwe.
Ati: “Ibihangano byanjye byibanda ku gucengera imitima y’abantu babireba nkabikora ngamije kubigisha kwirinda indwara zitandukanye, guharanira ubutabera, uburenganzira bw’abana n’imibereho myiza y’abaturage no gusobanukirwa neza gahunda za Leta.”
Imyaka ibaye 26 akora uwo murimo, akishimira umusanzu we mu gutuma uruganda rwa sinema mu Rwanda rugira aho rugera kugeza ubu.
Ubu, ni umwe mu bafite uruhare rukomeye mu guteza imbere sinema nyarwanda n’ubwo ari byo yize kuko afite impamyabumenyi ya Kaminuza mu buvuzi rusange, ibyo bita Public Health.
N’ikimenyimenyi, yakinnye muri Papa Sava (yanamumenyekanishije kurusha izindi), Seburikoko, Inkuru ya Yohana, Bolingo, Shuwa Diru, Hands of Hope, n’izindi.
Hagati aho, avuga ko hari umugambi yatangiye wo gukina filime ku rwego mpuzamahanga kandi yarabitangiye.
Ku byerekeye igitabo ‘Small Country” cya Gaël Faye, Umunyarwanda ukomoka mu Bufaransa, Regero niwe wagisomye mu ijwi kugira ngo udashoboye gusoma, byibura yumve mu majwi ibigikubiyemo.
Faye ni umuhanzi akaba n’umwanditsi w’ibitabo.
Norbert Regero arategura umushinga we wa filime witwa “Kazitunga”, ateganya gukorera kuri YouTube channel ye yise ‘Papa Digital Official’ igamije kurwanya ubushukanyi no gukemura amakimbirane mu bwumvikane hatisunzwe inkiko.
Afite filime zitari uruhererekane yamaze gukora, akaba yaratangiye kuzigeza mu maserukiramuco mpuzamahanga ngo zimenyekane.
Ibyo bigendana n’uko ari gutegura gukinana filime n’abanya Canada.
Mu mwaka wa 2026, arashaka kuzakora filimi zirimo bimwe mu bivugwa mu gitabo cya Faye, bikazakinirwa mu Bufaransa mu mezi ari imbere.
Iyo atari mu kazi ko gukina filime, aba ari mu bucuruzi bw’imitako n’ibikomo( bijoutérie) akorera muri imwe mu nzu zo muri CHIC.

Akorana n’abakora imitako y’ubwiza bwo kurimbana burimo impeta, imikufi n’ibindi by’agaciro bikozwe muri zahabu n’ubutare.
Ashingiye ku byo abona kandi akoramo, avuga ko abavuga ko nta mabuye y’agaciro u Rwanda rufite, bibeshya.
Ibyo abona ko byanozwa muri sinema nyarwanda
Mu mboni ze, asanga gukina sinema bikwiye kujyana no kwihugura, abantu bakamenya uko ahandi babigenza bityo bakongera ubunyamwuga.
Mu byo ateganya, avuga ko natangira gukorera mu kigo cye mu buryo buhoraho, azashyira imbaraga mu gushaka abakinnyi beza kurusha abandi, akabahugura ngo batere imbere mu byo bakina.
Ati: “Nahitamo neza abakozi n’itsinda ryiza, nkanabaha amahugurwa ariko ntirengagije kubahindurira ubuzima nkabateza imbere kuko muri sinema usanga umuntu azwi ariko izina riruta ubushobozi bwo mu mufuka.”
Kugira ngo sinema nyarwanda irusheho gutera imbere, ni ngombwa ko abantu bahugurwa, abakinnyi bagatozwa…abanditsi, abatunganya amajwi n’amashusho, n’abandi bafite uruhare muri sinema bagahora biga kugira ngo banoze ibyo bakora.
Ku ruhande rwa Leta, asanga ari ngombwa ko hashyirwaho ibipimo by’umwimerere biranga ireme ry’ibihangano bityo imvune z’umuhanzi ntizigirire akamaro abatazivunikiye.
Abahanzi kandi bagomba kuzirikana ko abo bakorera mbere na mbere ari Abanyarwanda bityo ibyo bahanga bikaba ari bo bishingiraho kandi bigirira akamaro.
Ikindi asaba Leta ni ugukora k’uburyo ibihangano by’Abanyarwanda bimenyekanishwa mu mahanga, bikazamura izina ryabo n’igihugu kikahamenyekanira.
Kuri we, nubwo hari byinshi byakozwe kandi byiza, ni ngombwa ko ishoramari ry’abikorera ku giti cyabo ryongerwa no muri sinema.

