PM Nsengiyumva Asaba Abatuye Ngororero Kuzamura Urwego Rw’Ubumwe Bwabo

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
Dr. Justin Nsengiyumva yunamira Abatutsi baruhukiye mu rwibutso rwa Ngororero. Ifoto: Primature Rwanda

Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva yabwiye abaturage ba Ngororero ko bakwiye kwicara bakikubita agashyi bakareba uko bazamura ubumwe n’ubudaheranwa hagati yabo.

Yabivugiye mu  mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri aka gace kahoze kagize ikitwaga Superefegitura Ngororero.

Uyu muyobozi wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yavuze ko kuba Ngororero iri ku mwanya wa 25 mu turere 30 mu byerekeye ubumwe n’ubudaheranwa, biteje inkeke.

Minisitiri w´Intebe Dr Nsengiyumva Justin asanga  hakenewe imbaraga ngo iyi mibare ihinduke, kandi ab’ingenzi bakwiye kubigira ibyabo ni abatuye aka Karere bose kandi bakunganirwa n’abayobozi mu  gushyira mu bikorwa ihame ry´ubumwe n’ubudaheranwa by´Abanyarwanda.

Ati: “Mugomba kwisuzuma kugira ngo mumenye impamvu ibitera. Umuyobozi w’Akarere n´abandi bayobozi muteraniye hano twizeye ko iki kintu muzagikoraho, kandi kigatanga umusaruro.”

Ni iki gitera Ngororero kugira imibare mibi kuri uru rwego?

Abahagarariye abarokotse Jenoside  bagaragaza ko imwe mu mpamvu zikomeye zituma Ngororero iza inyuma, ari amateka yayo yaranzwe n’abantu bakomeye bagize uruhare muri Jenoside, bakaba baranasize ingengabitekerezo mu miryango bakomokamo.

Umwe mu babyemeza batyo ni Perezida wa IBUKA mu Karere ka Ngororero, Ntagisanimana Jean Claude.

Avuga ko nubwo hari intambwe imaze guterwa, hakiri urugendo rurerure rwo guhindura imyumvire y’abagizweho ingaruka n’ayo mateka.

Avuga ko muri kiriya gice cy’u Rwanda, higeze kumara igihe kirekire ari indiri y’abantu bahemberaga kandi bagakwiza mu bandi ingengabitekerezo yok wanga Abatutsi no kubarimbura.

Ati: “Aha ni ahantu ingengabitekerezo yamaze igihe kirekire yigishwa. Hari abayikuriyemo bayigisha n’ababakomokaho. Ibi bituma urugendo rwo kuyirwanya rusaba imbaraga nyinshi n’igihe.”

Icyakora, yizera ko igihe kizatuma ibyo bihinduka cyane cyane ko byafashe n’ikindi gihe kitari gito ngo iyo mbuto mbi ibibwe kandi ifate.

Hari umuturage wo muri aka gace wavuze ko imbogamizi zigihari ari izishingiye ku bantu bagize uruhare muri Jenoside bakihishe mu mashyamba ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ingengabitekerezo ya Jenoside bifitemo, irakura ikagera no muri bamwe mu baturage bo mu Rwanda ikagaragara mubo bafitanye isao barubamo.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Ngororero ruruhukiyemo imibiri  14 500, mu gihe mu Karere hose hari inzibutso zirindwi ziruhukiyemo imibiri 57,000.

Ku rwibutso rwa Ngororero ruri ku rwego rw’Akarere haruhukiye Abatutsi bishwe bashinyaguriwe, bamwe batwikirwa aho bari baje kwihisha mu gihe abandi bishwe nyuma yo gushumurizwa imbwa ngo zibavumbure, mu gihe abandi batejwe inzuki zikabakwiza imishwaro kugira ngo abicanyi babone uko babatsemba.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *