Ismail Omar Guelleh wari usanzwe ayobora Djibouti yongeye gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Djibouti ku majwi angana na 97,81%. Aya matora yabaye tariki 09, Mata, 2026.
Uwo bari bahanganye witwa Mohamed Farah Samatar yabonye amajwi angana 2,19% by’amajwi, nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’amatora.
Ismail Omar Guelleh w’imyaka 78, yatangiye kuyobora Djibouti mu 1999, ubu akaba agiye kuyobora manda ya gatandatu.
Birashoboka kandi ko yaziyamamariza indi manda naba akiri ho kuko mu mwaka wa 2025, Itegeko Nshinga ryavuguruwe rikuraho imyaka ntarengwa runaka ushaka kwiyamamaza agomba kuba atarengeje.
Guelleh niwe muyobozi wamaze igihe kirekire k’ubutegetsi mu mateka ya vuba aha ya Djibouti.
Djibouti mu ncamake:

Iki ni igihugu gito ariko gifite akamaro kanini cyane mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba bwo mu ihembe rya Afurika.
Iherereye mu ihembe rya Afurika (Horn of Africa), igahana imbibi na:
Eritrea mu Majyaruguru
Ethiopia mu Burengerazuba n’Amajyepfo
Somalia mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba
Ni igihugu gifite inkombe ku nyanja itukura (Red Sea), hafi cyane y’umuhora wa Bab el-Mandeb unyuramo ubwato bwinshi bw’ubucuruzi ku isi.
Umurwa mukuru ni Djibouti City, ari na wo mujyi munini cyane mu gihugu.
Abaturage bayo ni bake kuko barengaho gato miliyoni 1, bakavuga Igifaransa n’Icyarabu, gusa hakaba n’abandi bake bavuga ururimi bita Afar n’igi Somali.
Djibouti ibeshwaho cyane n’ibikorwa byo gutwara ibicuruzwa (logistics) n’ubucuruzi bwo ku byambu:
Ni icyambu cyayo gikomeye cyane gikoreshwa ahanini na Ethiopia nk’igihugu gifite ubukungu bwo hejuru mu Karere kandi ntigikore ku Nyanja.
Aho iherereye hatumye ishyirwamo ibirindiro bya gisirikare by’ibihugu byinshi nk’Amerika, Ubufaransa n’u Bushinwa
Ikirere cya Djibouti kirashyushye cyane kandi gituma igira igice kinini wagereranya n’ubutayu.
Hari ahantu nyaburanga nko ku kiyaga cya Lake Assal, kiri munsi y’urwego rw’inyanja kandi gifite umunyu mwinshi cyane
Yabonye ubwigenge mu 1977 ubwo yipakururaga ubukoloni bw’Abafaransa.
Ku rundi ruhande, iki gihugu ntigikunze kurangwama amakimbirane ya Politiki nk’uko bimeze mu bihugu bituranye nacyo ari byo Somalia, Ethiopia na Eritrea.

