Minisitiri W’Itumanaho Mu Burundi Yishwe

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru, Gabby Bugaga.

Abaturage b’u Burundi bari mu gahinda n’ubwoba bwinshi nyuma y’iyicwa rya Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru, Gabby Bugaga. Mu ijoro ryo ku wa Gatatu (tariki ya 15 Mata), Minisitiri Bugaga yarashwe ahita apfa, ari mu gace ka Kivoga mu Ntara ya Bujumbura.

Uburyo yishwemo busa nubwateguwe gisirikare bituma abantu benshi bakuka umutima bibaza impamvu byaba byagenze gutyo.

Nk’uko amakuru y’ibanze abivuga, Bugaga yari ari mu modoka irinzwe n’abashinzwe umutekano ubwo yagabwagaho igitero n’abantu bataramenyekana.

Inzego zibishinzwe ntiziratangaza ku mugaragaro ibisobanuro byuzuye by’ibyabaye.

Nyuma y’urupfu rwe, amakuru atandukanye kandi anyuranye yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.

Amwe avuga ko byaba bifitanye isano n’impanuka yo mu muhanda, mu gihe andi agaragaza ko ashobora kuba yagabweho igitero cyateguwe cyangwa se hakaba hari umugambi mugari uri inyuma yacyo.

Icyakora, nta ruhande rwagenzuwe n’urwego rudafite aho ruhengamiye ruremezwa mu buryo budakuka.

Abayobozi ba Leta ntibaratanga itangazo risobanura neza icyateye urupfu rwe, bikaba byasize ibibazo byinshi k’uburyo yari abayeho n’uko yabanaga n’abandi  mbere y’uko yicwa.

Hategerejwe ko iperereza rizatanga ibisobanuro birambuye kuri iki kibazo, mu gihe inzego z’umutekano zo zikomeje gushakisha niba urupfu rwa Bugaga rwatewe n’impanuka cyangwa niba ari igitero cyagambiriwe.

Urupfu rw’umuyobozi ukomeye wa Leta mu buryo butaramenyekana neza rushobora kongera impungenge mu baturage no gusaba ko hatangazwa ukuri ku byabaye.

Gabby Bugaga yari ashinzwe kugenzura no kuyobora politiki z’itangazamakuru, itumanaho rya Leta n’imikorere y’ibitangazamakuru mu gihugu.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *