Kuri uyu wa Kabiri italiki 28, Nyakanga, 2026 Perezida Trump azahura na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, bahurire muri Perezidansi ya Amerika. Ni ibyemezwa n’ikinyamakuru Axios gishingiye ku makuru gihabwa n’umwe mu bakozi b’aho.
Mu bisobanuro bike iki kinyamakuru cyatanze, harimo ko Zelensky azaba aje gushimira Amerika inkunga yamuteye kandi igikomeje kumutera ngo ahangane n’Uburusiya mu ntambara bamaze imyaka ine barwana.
Azaba kandi aje gufata mu mugongo Amerika iherutse gupfusha Senateri Graham w’Umurepubulikani wagize uruhare rufatika mu gusaba Leta zunze ubumwe z’Amerika n’incuti zayo gufasha Ukraine ngo itigarurirwa n’Uburusiya.
Uru ruzinduko kandi rubaye mu gihe yaba Uburusiya yaba na Ukraine buri ruhande rumaze iminsi rwarakajije ibitero ku rundi.
Trump na Zelensky baherukaga guhura mu ntangiriro z’iyi Nyakanga(7) mu nama ya OTAN yabereye muri Turukiya, aho baganiriye ku buryo bwo kongerera Ukraine ubushobozi bwo kwirinda ibitero byo mu kirere no ku mbaraga za dipolomasi zigamije guhagarika intambara.
ABC News yo yari yatangaje ko Zelensky kandi azaba agiye no mu muhango wo gusezera kuri Seneteri Lindsey Graham.
Lindsey Graham yari umwe mu basenateri ba Amerika bashyigikiraga Ukraine cyane muri Kongere, kandi yari aherutse gusura Zelensky i Kyiv mbere gato y’urupfu rwe.
Ikindi gishishikaje ni uko Laura Loomer, umunyapolitiki ukomeye wo ku ruhande rw’aba Repubulikani akaba n’inshuti ya hafi ya Trump mu Cyumweru gishize yahuye na Zelensky i Kyiv, umurwa mukuru wa Ukraine.
Gusa uyu munyapolitiki yigeze kuvuga ko asanga inkunga Amerika iha Ukraine ntacyo izayimarira.
Gusa nyuma yaje guhindura imvugo n’icyerekezo, avuga ko ibintu yabibonaga nabi ahumwe amaso nibyo yise ‘ibinyoma byatangazwaga n’Uburusiya.’
Ubwo Trump yagarukaga ku butegetsi muri iyi manda yatangiye mu mwaka wa 2025, yatangaje ko azakora ibishoboka intambara Ukraine irwana n’Uburusiya ikarangira mu gihe gito, gusa ibyo ntibirashoboka.

